RFL
Kigali

Hon Mukabalisa arasaba urubyiruko gukoresha amahirwe rufite yo kugira ubuyobozi bwiza butanga ubureganzira bwo gukora icyo buri wese ashoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2018 9:43
0


"Rubyiruko, mufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza, butanga amahirwe n’ubureganzira bwo gukora icyo buri wese ashoboye kandi kimunogeye" Aya ni amagambo Hon Mukabalisa yabwiye urubyiruko aboneraho kurusaba kubyaza umusaruro aya mahirwe rufite.



Hon Donatille Mukabalisa Perezida w'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite yatangaje ibi tariki 15 Mata 2018 ubwo yifatanyaga n'abaturage b'akarere ka Bugesera bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri 45,400 y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Mu ijambo rye, Hon Mukabalisa Donatille yageneye ubutumwa urubyiruko muri aya magambo:

Ndashaka guha ubutumwa bwihariye urubyiruko. Abo ubu twibuka none basize bakiri ibibondo, abuzukuru babo batamenye. Turabagira inama yo gufatira urugero kuri abo babyeyi batamenye, ngo bamenye ubupfura bwabo, urugwiro rwabo, ubumuntu bwabo, ubugiraneza bwabo. Nk’uko nabivuze babayeho mu bihe bigoye, bari bafite umutima wa kimuntu, barakora, kandi icyo bakoze bakagikora uko bikwiye bagishyizeho umutima, birwanaho bibeshaho kandi batunga imiryango yabo. 

Benshi muri aba murabizi bari barirukanywe mu mashuri, benshi ntibahabwaga akazi mu nzego za Leta, ariko bari bafite ubutunzi burenze ubw’ababavukije ayo mahirwe kuko bari imfura. Rubyiruko, mufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza, butanga amahirwe n’ubureganzira bwo gukora icyo buri wese ashoboye kandi kimunogeye. Nimukoreshe ayo mahirwe, Muzakomeze umuco wo gushima, kuko ibyo byiza turatira abandi uyu munsi, bifite aho biva, byubakiye ku musingi ukomeye. Hano hari iyubakwa ry'Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera ni ikimenyetso cy'ibyo kwishimira.

Hon Mukabalisa Donatille yabwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa cyane kuko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n'imiryango yabo by'umwihariko n'abanyarwanda muri rusange, bibaha umwanya wihariye wo kubaha icyubahiro bambuwe bakicwa urw'agashinyaguro. Yagize ati:

Kwibuka no kunamira abacu bishwe (muri Jenoside yakorewe abatutsi) ni ngombwa cyane kuko ku barokotse n’imiryango yabo by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, biduha umwanya wihariye wo kubaha icyubahiro bambuwe bicwa urw’agashinyaguro...Bikaduha n’imbaraga zo gukomeza gutwaza twiyubaka, dushimangira ubumwe bwacu kuko ni byo mbarutso yo kubaka umuryango nyarwanda, ni byo soko y’amahoro n’umutekano birambye, ni byo shingiro ry’iterambere n'imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Hon Mukabalisa Donatille yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Hon Mukabalisa yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

AMAFOTO: Rwanda Parliament






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND