RFL
Kigali

Kwibuka24:Abamotari b'i Gatsibo bunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro bagabira inka uwarokotse Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/04/2018 19:48
1


Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abamotari bo mu karere ka Gatsibo bunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, nyuma yaho bagabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.



Abamotari b'i Gatsibo bakoze iki gikorwa kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018. Inkuru dukesha ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo ivuga ko urubyiruko rw'abamotari bo muri Gatsibo rukora umwuga wo gutwara abantu n'ibintu kuri moto rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n'ingaruka zayo.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro bagasobanurirwa amateka ya Jenoside n'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe mu cyahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu karere ka Gatsibo) muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aba bamotari b'i Gatsibo bagabiye uwacitse ku icumi inka ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw) mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

AMAFOTO Y'IGIKORWA CYAKOZWE N'ABAMOTARI B'I GATSIBO


Abamotari b'i Gatsibo bagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umwiza Debora6 years ago
    MURAKOZE KUGARAGAZA URUKUNDO AHO KUGIRANGO MWIHUGIREHO MU KAZI KANYU GUSA.IMANA YO MU IJURU IZABIBUKIRE.





Inyarwanda BACKGROUND