RFL
Kigali

Kwibuka24:Hon Mukabalisa yifatanyije n'abantu ibihumbi mu kunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/04/2018 11:55
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018 ni bwo Akarere ka Kicukiro kibutse ku rwego rw'Akarere abatutsi basaga ibihumbi 11 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza-Kicukiro bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Kicukiro mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, bunamira inzirakarengane z'abatutsi basaga ibihumbi 11 bazize Jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mbere y'ijoro ryo kwibuka, hakozwe urugendo rwo kwibuka inzira y'umusaraba Abatutsi bari bahungiye muri ETO banyujijwemo bagiye kwicirwa i Nyanza ngo bavangwe n'imyanda y'ikimoteri. Herekanwe ahari harashyizwe za Bariyeri zari zari zigamije gukomeza gutoteza Abatutsi, bamwe barahakubitirwaga bikomeye abandi bakahicirwa kugeza ubwo bagejejwe ku musozi wa Nyanza aho biciwe urw'agashinyaguro. Uru rugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n'abantu benshi bari biganjemo urubyiruko. Mu ijoro ryo kwibuka, hatangiwe ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Muri uyu muhango wo kwibuka, Dr. Diogène Bideri wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagize ati "Amateka yawe nayawe ibibazo byawe nibyawe ubigufashamo agomba kugusanga mu nzira. Karamaga Thadee, wahoze ari umusirikare muri FAR, kuri ubu akaba ari Umurinzi w'Igihango, yasobanuye uko yitwaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akarokora abatutsi bahigwaga n'interahamwe.

Hon Mukabalisa Donatille, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite yashimiye Karamaga Thadee ndetse avuga ko iyo haboneka benshi bameze nka we hari kurokoka benshi. Yagize ati:"Ndashimira Thadee Karamaga kimwe n'abandi barinzi b'igihango bitanze kugira ngo bagire abo barokora, iyo tugira benshi nkabo bari kurokora benshi." 

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille

Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, mu Ijoro ryo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, yongeye gusaba amahanga cyane u Bufaransa, kudakomeza gukingira ikibaba abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Mu ijambo rye Hon Mukabalisa Donatille yasabye abanyarwanda gukomeza kugira imbaraga muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. Yabasabye kwibuka biyubaka, basenyera umugozi umwe bubaka igihugu cyabo cy'u Rwanda. Yagize ati:

Dukomeze tugire imbaraga muri iki gihe twibuka amateka yacu asharira. Twiyubake, dusenyere umugozi umwe, dufatane urunana twiyubakire Igihugu, ibyo twagezeho tubisigasire. kwibuka biradukomeza, biduha gutwaza, biduha kumva ko dufite byinshi tugomba gukora, ko dukora ahacu, n’ah’ababyeyi, abavandimwe n’abandi.

Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko hari abanyarwanda bake batarava ibuzimu ngo bajye ibuntu

Mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugomba guhozaho kuko hari abatarashizwe, barimo Abanyarwanda bake batarava ibuzimu ngo bajye ibuntu, bagikomeje kwigisha abana babo amacakubiri, babaha inyigisho mbi z’urwango. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kubarwanya mu buryo bwose bushoboka. Ntidukwiye gutegereza ibyo bavuze, ahubwo dukwiye gufata iya mbere tukagaragaza amateka yacu nyakuri...Hon Mukabalisa

Hon Mukabalisa Donatille yakomoje ku kwitanga kwa Captain Mbaye

Hon Mukabalisa Donatille yashimiye umwe mu basirikare ba MINUAR ukomoka muri Senegal wabashije kurokora abatutsi benshi bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yagize ati: "Iyo hagira bamwe bagira umutima nk’uwa Captain Mbaye, umwe mu basirikare ba MINUAR ukomoka muri Senegal wabashije kurokora abatutsi benshi bahigwaga, yitanze ku giti cye ntawe abisabiye uruhushya kuko nta n’urwo yari guhabwa, hari kurokoka benshi."

Nk'uko bitangazwa na Ibuka Rwanda mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Abatutsi batari bacye bakoreshejwe urugendo bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro kuko hari ahantu hihishe, hatagendwaga cyane, kugira ngo abanyamahanga batabona neza ibyabaga biri gukorwa. Ikindi ngo ni uko aha hantu hari ikimoteri, kandi Abatutsi ngo bitwaga imyanda. Muri Jenoside yakorewe abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro hiciwe abatutsi benshi cyane, bicwa urupfu rw'agashinyaguro. Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro bararenga ibihumbi 11.

AMAFOTO YO MU KWIBUKA ABASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA NYANZA-KICUKIRO

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka



Bacanye urumuri rw'icyizere

Dr Diogene

Dr. Diogène Bideri wa CNLG

Abantu benshi cyane bari bitabiriye 

Bafashe umunota wo kwibuka abatutsi basaga Miliyoni bazize Jenoside

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND