RFL
Kigali

Urukiko rwo muri Denmark rwemeje ko Twagirayezu Wenceslas ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside agomba koherezwa mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/04/2018 16:01
0


Urukiko rwo muri Denmark, rwemeje ko Wenceslas Twangirayezu uherutse gutabwa muri yombi mu mwaka ushize wa 2017 yohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.



Twagirayezu Wenceslas akekwaho kugira urubare mu byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ashobora kuba yarakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Ni ibyaha ariko ahakana. Twagirayezu Wenceslas ni umunyarwanda w’imyaka 50, ufite ubwenegihugu bwa Denmark, yabonye mu mwaka wa 2004.

Yemeza aya amakuru, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana yagize ati “Urukiko rw’Umujyi wo muri Denmark (mu Mujyi wa Hillerød) rwashimangiye ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko Wenceslas Twagirayezu yoherezwa mu Rwanda ariko ahita ajuririra Urukiko Rukuru. Icyakora Mutangana yemeza ko hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko rukuru, kugira ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa.

Twagirayezu Wenceslas ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi basaga 1000 ibyaha ngo yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge. Wenceslas ashinjwa kandi kugira uruhare rw’urupfu rw’abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza ya Mudende bagera ku 100 bishwe n’interahamwe 200 nawe yarimo.

Ni ibyaha ariko Twagirayezu Wenceslas ahakana, akemeza ko yibeshyweho nk’uko ikinyamakuru The New times cyanditse iyi nkuru kibitangaza. Mu gihe Twagirayezu Wenceslas yakoherezwa mu Rwanda, yaba akurikiye Emmanuel Mbarushimana wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi Danmark iherutse kohereza mu Rwanda. Emmanuel Mbarushimana yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu kwezi k’Ukuboza umwaka wa 2017, ahanishwa igifungo cya burundu.

Nk'uko tubikesha RBA, Ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu Wenceslas yari Perezida wa CDR mu wahoze ari umurenge wa Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera buryo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gutangaza ko umwaka ushize wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND