RFL
Kigali

Kwibuka24: Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere anashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 15:19
0


Tariki 7 Mata 2018, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda yatangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, acana urumuri rw'icyizere anashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko n'ubwo ari ku nshuro ya 24 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018 ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, anashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Perezida Kagame yagize ati:

Iyi ni inshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba, bisa n'aho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira ha handi.(...) Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.

Perezida Kagame yavuze ko abantu batibuka baba birengagiza ukuri, yagize ati: "Iyo amateka agiye hanze, bituma abantu bakomeza kumva ukuri. Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n'abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.Kwibuka ntibizahagarara. Kwibuka bijyana n'ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu. Kwibuka ni uguhangana n'amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya."

Biteganyijwe ko ku mugoroba w'uyu wa 7 Mata 2018 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ku Nshuro ya 24 no mu Mugoroba wo Kwibuka ubera kuri Sitade Amahoro i Remera. Urubyiruko rw’Abanyarwanda biteganyijwe ko ruri bacane Urumuri mu rwego rwo kwibuka abarenga Miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi ijana gusa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Perezida Paul Kagame yacanye urumuri rw'icyizere

Hari abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta

Mariya Yohana yaririmbye mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka24

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND