Abaturage batuye mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017 nibwo bibutse inzirakarengane zishwe urwagashinyaguro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zikarohwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Mu kwibuka inzira y’umusaraba banyuzemo, abaturage baturutse mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge bahuriye ku Murenge wa Runda ku isaha ya saa yine za mugitondo(10h00) maze bakora urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri uyu murenge kugera kuri Nyabarongo aho bashyize indabo muri uyu mugezi mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bawujungunywemo.
Nyuma y’iki gikorwa abaturage bongeye bakora urugendo basubira kuri stade yo ku Ruyenzi aho umuhango wo kwibuka wakomereje. Abayobozi batandukanye barimo Depite Mukarugema Alphonsine wari umushyitsi mukuru, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, abayobozi b'ingabo na Polisi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Umuyobozi uhagarariye Ibuka muri uyu murenge n’abandi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.
Mu butumwa bwahatangiwe abayobozi bose bahurije mu kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Runda, banashishikariza abahatuye muri rusange gufata iya mbere mu kwimakaza no gushyira imbere ubunyarwanda bagaca ukubiri n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Banabasabye kandi gushyira imbere kwiteza imbera bakanagira uruhare mu gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.
UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Bahagurukiye imbere ya stade yo ku Ruyenzi
Abihaye Imana b'i Runda nabo bifatanije n'abaturage muri uru rugendo
Aha bamanukaga berecyeza ku kiraro cya Nyabarongo kigabanya Akarere ka Kamonyi na Kigali
Bari bitwaje indabo
Aha bari bageze ku mugezi wa Nyabarongo bategereje amabwiriza bahabwa n'abari bayoboye iki gikorwa
Hahise hafatwa umunota umwe wo kwibuka
Depite Mukarugema Alphonsine, Uwamahoro Prisca umuyobozi wungirije w'akarere ka Kamonyi na Uduhemuka Aimable umuyobozi w'akarere ka Kamonyi
Bashyize indabo muri Nyabarongo nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro no kuzirikana inzirakarengane zajungunywemo
Imihango yo kwibuka yakomereje kuri stade yo ku Ruyenzi
Iyi korari yifatanije n'abaturage b'i Runda
Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi hamwe na Depite Mukarugema Alphonsine bacanye urumuri rw'icyizere
Uru rubyiruko rwakinye umukino ushushanya uruhare rw'urubyiruko mu gukumira ko Jenoside yazongera kubaho, ndetse banasoma amazina ya bamwe mu baguye i Runda
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO