RFL
Kigali

Kwibuka23: Perezida Kagame asanga nta mafaranga yaba ingurane y’ubuzima bw’abasaga miliyoni bazize Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/04/2017 17:13
0


Perezida Kagame yashimye imbabazi zasabwe na Kiliziya Gatolika abonera ho no kubwira abataremera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko icyo u Rwanda rukeneye ari ukuri aho kuba ibindi batekereza kuko nta ngurane y’ubuzima bw’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yaboneka.



U Rwanda rumaze igihe kinini rurwana intambara yo kumvisha ibihugu bitandukanye n’abandi uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni urugendo rumaze imyaka 23 n’ubu rutararangira ndetse bigaragara ko hakiri intambwe ndende.

Moussa Faki Mahamat na Perezida Kagame mu gikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere

Gusa muri iki gihe hari ibyishimo by’uko Kiliziya Gatolika yari yarinangiye ku ruhare rwayo yemeye igasaba imbabazi bikozwe n’Umushumba wayo,Papa Francis nyuma y’ibiganiro byahereye mu Ugushyingo 2016 bikageza ubwo muri Gashyantare Papa yatumiye Perezida Kagame i Vatican aho baje guhurira kuwa 20 Werurwe.

Mu biganiro byabahuje bombi, niho Papa Francis yatangaje imbabazi za Kiliziya ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu yagize ati

Bifata igihe abantu bakamenya ko hari ikibazo bakwiye gukemura, nishimiye ndetse ndizera ko abanyarwanda bishimye ko twagize ibyo turenga no mu gihe cyashize hamwe na Kiliziya Gatolika. Si ibanga, twagize ibyo tutumva kimwe; abantu bakavuga ngo murabizi ni abantu ku giti cyabo bakozi ibi, si ibi ngibi […] ndakeka twarakemuye ikibazo. Ndatekereza ko twakemuye ikibazo. Ndishimye kandi ndanezerewe ku bw’abantu bakomeye babigize ibyabo bakadufasha kubikemura mu buryo bwiza, ni ikintu cyiza.

Gusa ariko nubwo iyi ntambwe yatewe, hari ibihugu byinshi bitaremera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariho Perezida Kagame yahereye avuga ko bishakira ikibazo ku bagizweho ingaruka nayo [Jenoside yakorewe Abatutsi] aho kwemera ibyo byateje, gusa nabo ngo hari aho batagomba kurenga. Ati “ Hari aho dukwiye guca umurongo, ntabwo ushobora gukinisha ubuzima bw’abantu.”

Yaboneye ho kuvuga ko icyo u Rwanda rushaka ari ukuri aho kuba ingurane iyo ariyo yose kuko nta cyarusha agaciro ubuzima bwa miliyoni y’inzirakarengane yazize Jenoside. Ati “Abo batigeze basaba imbabazi, […] nta nubwo dusaba amafaranga, ntabwo dusaba amafaranga, nta mafaranga yaba ingurane y’ubuzima bw’abasaga miliyoni bwatikiye. Ni ukuri dushaka, ukuri gufasha abantu kubaho mu buzima bwabo bareba ahazaza.”

Amategeka u Rwanda rwanyuzemo, kuri Perezida Kagame asanga yarazanye imitekerereze idasanzwe mu Banyarwanda aho kuri ubu bose ari abantu bahamye. Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’amahanga atarafashije Abanyarwanda bicwaga, ko nibemera ugutsindwa bagize bakiyunga n’u Rwanda rwiteguye gukorana nabo, ariko abatabishaka ngo bagomba kumva ko bafite umuntu ukomeye bazahangana.

Yagize ati “Ntibazigera na rimwe batunyeganyeza ngo batuvane mu byo twemera, kuri politiki yacu, ku buzima bwacu, mu bintu bitugenewe kandi bidufitiye akamaro, ntacyo babihinduraho.”

Imihango yo kwibuka ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urw’Umudugudu yatangijwe n’icyumweru cy’Icyunamo. Muri icyo cyumweru,Abanyarwanda mu gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize. Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Werurwe 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.

Reba andi mafoto

Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ange Kagame, Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene

Perezida Kagame na Madamu bashyira indabo ku mva z'abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali

Src: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND