RFL
Kigali

Taliki ya 22 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/05/2018 10:41
0


Taliki ya 22 Gicurasi umwaka wa 1994, Jenoside yari imaze iminsi 45 itangiye, abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu.



Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko n'ubwo nyuma y’iminsi 45 JenoSide itangiye, interahamwe zakomeje kwica abatutsi, ariko hari ibikorwa bikuru byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi taliki nk’ahiciwe imbaga y’abatutsi benshi, aho ubutabazi bwari bugeze ndetse n’icyo imiryango mpuzamahanga yatangaje cyangwa aho ingabo za RPA zari zigeze zirokora abanyarwanda.                        

Taliki ya 22 Gicurasi 1994:Ibitaro bya Nyamata kwakira abacitse ku icumu bibaha ubuvuzi. Abagera kuri 200 bashyizwe mu bitaro naho abasaga 300 baganaga ibi bitaro buri munsi.

Taliki ya 22 Gicurasi 1994:Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ,zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Taliki ya 22 Gicurasi 1994: Umuryango mpuzamahanga uharanira kurengera uburenganzira bwa muntu Amnisty internal wasohoye raporo ivuga ko ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi mu Rwanda bwateguwe na Leta kandi ikabukora ifatanyije n’ingabo zayo.

Kuri iyi taliki ya 22 Gicurasi muri uyu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 24 abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababyeyi, inshuri n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi bishwe muri Jenoside nk’uko komisiyo y’igihugu yo kurwana Jenoside ibitangaza.

Src:CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND