RFL
Kigali

Kwibuka24: Minisiteri y’uburezi yibutse abari abakozi bayo 78 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/04/2018 16:41
0


Mu Rwanda turi mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu nzego zitandukanye habaho igikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane aho ku gicamunsi cy’uyu wa kabili Minisiteri y’uburezi yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside.



Minisiteri y’uburezi yibutse abari abakozi bayo 78 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho byatangijwe n’umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku cyicaro gikuru cy’iyi Minisiteri ku Kacyiru. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya mu gihe yatangaga ikaze ku bitabiriye uyu muhango yongeye kwihanganisha imiryango yabuze ababo bakoraga muri Minisiteri y’uburezi agira ati “Twe abasigaye dufite inshingano zikomeye zo kurerera u Rwanda.” Nyuma y’iri jambo ry’ikaze abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Dr. Eugene Mutimura n’abandi bayobozi bo muri iyi Minisieri y’Uburezi bacanye urumuri rw’Icyizere.

Olivier Rwamukwaya yatanze ijambo ry'ikaze

Hatanzwe ikiganiro ku “Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwiyubaka k’uburezi”. Ni ikiganiro cyatanzwe na Masabo Francois, Umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza gishinzwe kurwanya no gukumira amakimbirane aho yagize ati “Ni ngombwa kwemera ko amashuri atanga uburere, uburezi bugahabwa agaciro. Kuko ni ikintu cyiza giteza imbere uburezi… Ingengabitekerezo ya Jenoside ibuza gutekereza neza, ikabuza guhitamo neza…Uburezi bukwiye kuba ahantu ho gutekerereza neza, gusesengura neza no guhitamo neza”

Masabo Francois yatanze ikiganiro 

Muhayimana Charles, yatanze ubuhamya ku byerekeye ivangura n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, ni umuvandimwe w’umukozi wakoreraga Minisiteri y’uburezi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Charles Muhayimana yatanze ubuhamya

Madamme Mujawamariya Suzanne wari umukozi w’iyi minisiteri yagize ati:“Nakuze mfite ipfunwe ryo guhagurutswa mu ishuri, mwarimu avuga ngo Abatutsi nimuhaguruke. Ikindi kandi sinigeze nemererwa kwiga amashuri yisumbuye…Mboneyeho gushimira cyane Leta y’ubumwe yadukijije ipfunwe. Amashuri yose nayize ngana ntya, ubu ndangije kwiga ‘Masters’.

Suzanne Mujawamariya yatanze ubuhamya anashimira cyane Leta y'ubumwe

Undi mutangabuhamya, Mukamugema yagize ati “Nize ndi umuhanga mu mashuri abanza, ariko sinemerwa kwiga mu ishuri ryisumbuye. Ahubwo banyohereza kwiga ishuri ryitwaga ‘Familiale’, nyamara bari bandenganyije kuko nari nzi neza ko nari narabonye amanota yanyemereraga kwiga ishuri ryisumbuye…Ndashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda yo gushyingura mu cyubahiro abacu twabuze tukibakeneye, bagasubizwa agaciro kabo bambuwe.”

Mukamugema yatanze ubuhamya anashimira agaciro Leta yasubije abakambuwe

Bwana Naphtali Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati “Jenoside zagiye zikorwa kU isi iyabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ikomeye ukurikije ubugome n’ubukana yakoranywe. Ntaho byabaye aho umubyeyi yica umwana akamushyira mu isekuru, mu kwibuka tuvomamo imbaraga zidufasha gukunda no kubaka igihugu cyacu…”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye yagarutse ku buryo Genocide yakorewe Abatusti yari indengakamere 

Abayobozi mu nzego zitandukanye bashimiye Leta y’ubumwe ku bikorwa yakoze igahagarika Jenoside ndetse abazize Jenoside yakorewe abatutsi bagasubizwa agaciro bambuwe bagashyingurwa mu cyubahiro, hakabaho ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ndetse abantu bose bagahabwa amahirwe angana muri gahunda zose za Leta.

Minisitiri w'uburezi Dr. Mutimura Eugene yashimiye cyane ingabo za RPA zahagaritse Jenoside no kubaka ubumwe bw'abanyarwanda

Hagarutswe ku bushakashatsi bwakozwe kandi bukiri gukorwa mu igaragazwa ry’ukuri ku byabaye, ndetse no gukoresha urubyiruko mu kubaka igihugu cyane ko ari rwo mbaraga zacyo.

Dr. Bizimana Jean Damascene yashimiye umutekano n'ubushakashatsi byakajijwe mu Rwanda

Kwibuka byasojwe ababyeyi n’abarezi basabwa kujya baganiriza abana mu buryo butabiba amacakubiri ahubwo bubatoza kunga ubumwe nk’abanyarwanda bakazavamo urubyiruko rubereye igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND