RFL
Kigali

Kwibuka24:CHUK bitabiriye ibiganiro byo kwibuka hatangwa ubuhamya bw'urupfu rw'agashinyaguro abaganga bishe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/04/2018 13:54
0


Ku nshuro ya 24 abayobozi b’ibitaro bya CHUK ndetse n’abakozi babyo ndetse n’abarwaza bahuriye mu biganiro bigamije kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 aho bahawe ikiganiro ku itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.



Nyuma y’ikiganiro, habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye ku kibazo cyari cyabajijwe n’uwari uyoboye ibiganiro aho mu bitaro kijyanye na gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, aha rero niho bamwe mu baganga bagiye bavuga ikibari ku mutima ariko bahuriza ku kuba hakwiye kujyaho gahunda ihamye ibwira abanyarwanda ibibi bya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho hitawe cyane ku rubyiruko.

Muri ibi biganiro kandi hagiye hatangwa zimwe mu ngero zifatika z’abaganga bashobora kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi aho bamwe mu banyarwanda bagiye bahungira mu bitaro bibwira ko ari ho bahobora gukirira ariko bikaba iby’ubusa kuko hari abaganga ubwabo bishoye mu bikorwa by’ubwicanyi bakica abo bari bakwiye gukiza.

Mu zindi ngero zatanzwe harimo kuba abaganga barashoboraga gufata essence cyangwa amazi bagashyira mu nshinge ubundi bagakorera ubushakashatsi ku barwayi bagira ngo barebe igihe umurwayi amara atarapfa nyuma yo guterwa za nshinge.

Ni ibintu abanganga bari aho bakubitiye kure bahuriza ku gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside baharanira ko itazongera kubaho ukundi. Biteganijwe ko ibitaro by CHUK bizibuka mu mugaragaro mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi na cyane ko ngo ari nabwo Jenoside yaba yaratangiye muri ibi bitaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND