Muri uyu mugoroba wa tariki 12 Mata 2017 ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA hateraniye abantu baje kwibuka abahoze bakora uyu mwuga w’itangazamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wari wahuriwemo n’abanyamakuru, abasigaye bo mu miryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’inshuti n’abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri uyu muhango. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ni we wari umushyitsi mukuru. Mu mvura iringaniye, uyu muhango watangiranye n’isengesho ryari riyobowe na pasteri Ntaganzwa John wavuze ko igihugu cy'u Rwanda aho kigeze byatewe n’amahitamo meza y’abantu runaka, Jenoside nayo yabayeho kubera guhitamo ikibi kw’abayikoze n’abayiteguye. Yashimangiye ko bakwiye kwita ku mahitamo yabo, bagahitamo ibiteza imbere igihugu aho kuba ibigishyira mu icuraburindi.
Aba nibo banyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994
Nyuma ya pasteri hakurikiyeho Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ni we wahaye ikaze abantu bo mu byiciro bitandukanye. Nk’umwe mu bakora itangazamakuru mu Rwanda, KNC yagaragaje ko hari abanyamakuru batizaga umurindi ubwicanyi, mu gihe hari abandi baharaniye ukuri bakanakuzira, abo ni bo bibukwaga. Yanashimye perezida wa repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwavanye u Rwanda mu menyo ya rubamba. Yibukije abanyamakuru ko bafite inshingano yo kubaka umuryango nyarwanda no gukumira amacakubiri.
Minisitiri Francis Kaboneka na Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama y'Igihugu y'Itangazamakuru (Media High Council) bahise bacana urumuri rw’icyizere nyuma y’uko abari aho bose urumuri rubagezeho umuhanzi Ndabarasa yahise aririmba indirimbo ye ‘Ntituzabibagirwa’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka. Hakurikiyeho kwibuka abahoze ari abanyamakuru bavuga amazina yabo.
Mugabo Justin yabanye na benshi muri aba bahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside ndetse n’uburyo itangazamakuru ritari ryoroshye mu gihe cya mbere ya Jenoside kuko we na bagenzi be babaga bicaye bazi ko isaha n’isaha bashobora gupfa. Mugabo Justin yamenyekanye cyane akora kuri Radio Rwanda ubu ni umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze ikinyamakuru Isango Star.
Indirimbo ‘Tubibe Ukuri’ ihuriwemo na Mariya Yohana, Senderi, Munyanshoza na Kitoko ni yo yabanjirije ubutumwa bw'abahagarariye abagize imiryango y’abibukwa. Mu butumwa bwabo nabo bagaragaje cyane cyane gushimira ko nibura hari abantu bafata umwanya wo kwifatanya nabo mu bihe byo kwibuka ababo, banashimira cyane cyane guverinoma y’u Rwanda na perezida Paul Kagame. Nyuma yabo hakurikiyeho Arthur Asiimwe ukuriye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), ashimira Ministiri kuba yaje kwifatanya n’abanyamakuru kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru ni we wasoje uyu muhango wo kwibuka abahoze bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatanze ikiganiro cy’iminota igera kuri 30 cyari gifite intego igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka u Rwanda twifuza”. Muri iki kiganiro minisitiri yashishikarije cyane abanyamakuru gukora akazi kabo baharanira guteza imbere igihugu banagendera mu murongo igihugu cyifuza. Ibi byose ngo bizashoboka ari uko abanyamakuru bakoze akazi kabo bagendeye ku kuri aho kugendera ku mabwiriza y’umuntu uwo ari we wese.
Reba mu mafoto uko uyu muhango wagenze:
Abanyamakuru, imiryango y'abahoze ari abanyamakuru bishwe muri Jenoside bari baje kwibuka
Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Umunota wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Pasiteri Ntaganzwa John yabwiye abari aho ko amahitamo y'abantu ari yo agira igihugu cyiza cyangwa kibi
KNC aha ikaze abashyitsi, anavuga ijambo rigufi
Minisitiri Kaboneka na Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Media High Council ni bo bacanye urumuri rw'icyizere
Bari aho bose urumuri rwabagezeho
Liliane asoma amazina y'abanyamakuru bazize Jenoside bibukwaga muri uyu mugoroba
Amafoto yabo yagaragazwaga
Abanyamakuru bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Urumuri rushimangira ko hari icyizere cy'ejo hazaza ku banyarwanda n'ubwo banyuze mu mateka mabi ya Jenoside
Abanyamakuru ba RBA nabo bari baje kwibuka bagenzi babo, bamwe bakoreraga ORINFOR yaje guhinduka RBA
Mugabo Justin wabanye akanakorana na benshi mu banyamakuru bazize Jenoside
Uhereye i bumoso, Peacemaker Mbungiramihigo uyobora MHC, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka na Arthur Asiimwe uyobora RBA
Uyu muhango wabereye ku kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA
Abahagarariye imiryango y'abanyamakuru bazize Jenoside bageza ijambo ku baje kwifatanya nabo
Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru Arthur Asiimwe
Minisitiri Francis Kaboneka atanga ikiganiro
Abanyamakuru baje muri uyu muhango ari benshi
AMAFOTO: Jean Luc Habimana-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO