RFL
Kigali

Kwanga abatutsi cyane byatumye abicanyi batema ishusho ya Bikira Mariya bayishinja gusa n'abatutsi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/04/2017 17:16
2


Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe ni hamwe mu hazahajwe mu buryo bukomeye na Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse abicanyi bageze ubwo batema ishusho ya Bikira Mariya bayishinja gusa n’abatutsi.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Izuba Rirashe ivuga ko muri Paruwasi wa Nyarubuye habereye ubugome bw’indengakamere burimo kwica Abatutsi barenga ibihumbi 35, kunywa amaraso y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa, kotsa inyama z’Abatutsi bakazirya, gutema ishusho ya Bikira Mariya bayita ko yasaga nk’Abatutsi, gusambanya abakobwa b’Abatutsikazi n’ibindi byaha bikomeye.

Aha hantu ntihazibagirana, niho abicanyi bokerezaga inyama z'abo babaga bamaze kwica bakazirya

Florentine Nyirakamana ushinzwe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, avuga ko umuntu uzwi cyane ari uwitwaga Gasimba kuko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwo muri kiliziya ya Nyarubuye. Gusa ngo nyuma yaje guhungira muri Tanzaniya, agarutse mu Rwanda nyuma yo kubona imibiri y’Abatutsi we ubwe yishe, ahitamo kwiyahura.

Ubu bwiherero ni bwo interahamwe zajugunyagamo Abatutsi

Mu kuvuga iby’ubu bwicanyi, Nyirakamana agira ati “Aha hantu habereye ubugome bukomeye, uretse kuba Abatutsi b’aha barishwe, habereye n’ubugome bukomeye burimo ko abicanyi bafataga inyama z’abo bishe bakazishyira ku mashyiga bakarya, ngo babaga bashaka kumva inyama z’Abatutsi, hari kandi imivure bashyiragamo amaraso y’Abatutsi ngo barebe ko ahinduka amata.”

Inkweto abiciwe i Nyarubuye bari bambaye nazo zabitswe mu rwibutso

Yungamo ati “Kuri iyi Kiliziya kandi habereye ubugome bukomeye, burimo gufata abakobwa b’Abatutsi bakabasambanya, barangiza bakabajugunya mu bwiherero bwa kiliziya, igitangaje muri ibi kandi ni uko nyuma yo kwica Abatutsi bose, bagiye ku ishusho ya Bikira Mariya barayitemagura amaboko, umutwe n’ahandi, bavuga ko iyo shusho isa nk’Abatutsi.”

Kuki ubwicanyi muri Nyarubuye bwakomeye cyane?

Akarere ka Kirehe mbere kitwaga Komini Rusumo, gahereye ku mupaka w’u Rwanda  na Tanzania. Abatangabuhamya bavuga ko abaturage ba Nyarubuye bari bagerageje kwirwanaho ariko ngo kubera interahamwe nyinshi zavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, zaje kubarusha imbaraga.

Ibikoresho abicanyi bakoresheje bica Abatutsi b'i Nyarubuye


Abatangabuhamya bavuga ko nyuma y’aho interahamwe zigiye zitsindwa mu bice bitandukanye, interahamwe zagiye zihungira Nyarubuye kugirango zihungire muri Tanzaniya. Aho aba bicanyi banyuraga nka Kiziguro ubu ni muri Gatsibo, Mukarange ubu ni mu karere ka Kayonza, Kabarondo muri Kayonza, baje gusoreza muri Nyarubuye bahungira muri Tanzania, bahica imbaga y’Abatutsi bari barahahungiye. Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 57 y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanne 7 years ago
    Tuzahora iteka tubibuka, nyagasani akomeza abatuze
  • Mutoni 7 years ago
    Mana birakabije rwose kubyumva ubwabyo biragoye Imana yakire imfura Z'uRwanda zazize uko zavutse .tuzahora tubibuka iteka.





Inyarwanda BACKGROUND