RFL
Kigali

Kuva mu myaka 20 ishize ni ubwa mbere abantu 183 bishwe n’ibiza mu gihe cy’amezi 4 gusa -MIDIMAR

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/05/2018 10:52
0


Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) yatangaje ko mu mezi 4 ashize Ibiza byiganjemo inkuba n’inkangu bimaze guhitana abantu 183.Ni umubare MIDIMAR ivuga ko waherukaga kugaragara mu myaka 20 ishize,ibyatumye inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gicurasi yemeza kongera imbaraga mu kubikumira.



Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) yatangaje ko kuva taliki ya 01 Mutarama kugera 30 Mata 2018,  abantu 183 bamaze guhitanwa n’ibiza cyane cyane inkuba b’inkangu. Abantu 215 nabo bakomerekejwe n’ibi biza, mu gihe inzu 9974 zasenywe n’ibi biza, biviramo imiryango 706 kuvanwa mu byayo.

MIDIMAR ivuga ko ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda kandi bimaze kwangiza imirima ifite ubuso bwa hegitari 2450 ,mu gihe ibikorwa remezo byinshi byangiritse. Ibi bikorwa remezo birimo: ibiraro 42 , imihanda 58, amashuri 21, n’inzira z’amashanyarazi 12.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo bw’umwihariko kuri uyu wa 02 Gicurasi 2018 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame ,yari  igamije gusuzuma ikibazo cy’ibiza bikomeje kwibasira abanyarwanda, yemeje kongera imbaraga mu guhangana no gukumira ibiza, kurwanya ingaruka zabyo mu gihe kirambye, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwa remezo, imiturire myiza, ubuhinzi n’ubworozi.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe giherutse kuburira abanyarwanda ko uduce tw’imisozi miremire y’u Rwanda dushobora kwibasirwa n’imvura nyinshi ku kigero kirenze icy’iy’ari isanzwe ihagwa. Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) ivuga ko uturere twibasiwe n’ibiza turimo Rulindo mu ntara y’Amajyarugu, Nyaruguru na Kamonyi mu ntarya y’Amajyepfo, Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda ndetse na Gasabo mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND