RFL
Kigali

Kuva ku miti irwanya agahinda gakabije ni intambara ikomeye-ubushakashatsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 11:03
0


Ubushakashatsi bushya bwashyizwe hanze n’abanyamerika buraburira ko gukoresha iyi miti ivuga agahinda gakabije mu gihe kirekire (depression) bifite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu,ni mu gihe kandi kuyihagarika nabyo bifite ingaruka zikomeye.



Imyaka 24 irashize Jenocide yakorewe abatutsi ibaye, uko buri mwaka u Rwanda rwinjira mu minsi 100 yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ibikomere ku mutima no ku mubiri bigenda bisubira i bubisi, bigatuma benshi biheba, ibishobora kubaviramo indwara y’agahinda gakabije (depression).

Icyakora abaganga bahamya ko depression ivurwa kandi igakira, hakoreshejwe uburyo butandukanye. Bumwe mu buryo bukoreshwa harimo no kunywa imiti umuganga akwandikira bitewe n’uburyo abona uko urwaye,cyangwa nawe ku giti cyawe ukaba wayigura cyangwa ukayigurira undi bitewe n’ibimenyetso wibonaho cyangwa uri kubona kuri mugenzi wawe.

Abashakashatsi bakaba n’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifashishije ubuhamya bw’abamaze imyaka iri hagati (itanu ,5 n’imyaka irindwi,7) bakoresha imiti ikiza depression (agahinda gakabije) izwi nka antidepressants (mu rurimi rw’icyongereza) bahamya ko gukoresha bene iyi miti biba karande kuko iba nk’ikiyobyabwenge udashobora kureka n'iyo waba warakize depression.

Aba bashakashatsi bavuga ko uko ukomeza gukoresha iyi miti igihe kirekire kandi byongera ubukana bw’uburwayi, gukira bikaba byafata igihe kirekire. Igiteye impungenge kuri iyi miti ngo ni uko n'iyo uhagaritse bene iyi miti ugira izindi ngaruka zikomeye ku buzima bwawe. Anthony Kendrick, umwarimu muri kaminuza ya Southampton mu Bwongereza avuga ko benshi mu barwayi bakoresha iyi miti ivura depression bahisemo gukomeza kuyikoresha mu gihe kirekire kuko ari byo byoroshye kurusha kurwana n’ingorane ahura nazo amaze kuyireka.

Ikinyamakuru The New York Times cyanditse iyi nkuru kivuga ko benshi mu baganga bakomeje kwibaza niba bakomeza kwandikira abarwayi gukoresha iyi miti igihe kirekire  nk’uko bakome kubisaba. Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutrwe bavuga ko ubusanzwe bene iyi miti ivura indwara y’agahinda gakabije inywebwa mu gihe cy’amezi  atarenga hagati y’atandatu (6) n’amezi icyenda (9)gusa.

Icyakora Dr. Allen Frances umuganga wo muri kaminuza ya Duke atanga icyizere ko kuba ubu bushakashatsi bwagiye hanze bizafasha abantu kudakoresha iyi miti bagifatwa n’ubutwayi cyangwa nta bimenyetso bifatika by’ubu burwayi barabona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND