RFL
Kigali

Kurya neza, kuryama cyane no kudashaka umugabo niryo banga ryo kurama-Leandra Becerra Lumbreras

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:1/09/2014 11:35
0


Umukecuru wa mbere ukuze ku isi, Leandra Becerra Lumbreras wavutse mu wa 1887 arahamya adashidikanya ko amabanga yakoresheje kugira ngo abe amaze igihe kingana uku ku isi abikesha kuba aryama akaruhuka neza kandi akaba atarigeze ashaka umugabo.



Leandra Becerra Lumbreras kugeza ubu uzwi nk’umukecuru ukuze cyane kurusha abandi ku isi dore ko amaze imyaka 127 ku isi afite amateka maremare cyane akaba ahamya ko muri iki gihe cyose ibanga yakoresheje ngo adasaza ari ukurya neza, kuryama akaruhuka bihagije hanyuma ntashake n’umugabo.

V

N’ubwo ariko atigeze ashaka umugabo, Leandra Becerra Lumbreras yabyaye abana bagera kuri batanu bose bakaba nta n'umwe ukiriho. Nyuma yo kuba yarashyinguye abana be bose uko ari 5, aho uwa nyuma yapfuye mu mwaka wa 2013 afite imyaka 90 amaze no gushyingira benshi mu buzukuru be. Leandra Becerra Lumbreras afite kandi abuzukuruza 73 ndetse n’ubuvivi 55.

V

Miriam Alvear, umwuzukuru we ufite imyaka 45 y’amavuko yemeza ko n’ubwo nyirakuru ashaje cyane bigaragara ko agikomeye buhoro buhoro kuko adahwema gukomeza kugaragariza umuryango we ko awitayeho cyane cyane abakiri bato abatoza imico myiza yatojwe n’ababyeyi be ndetse akanabashimisha cyane mu bitekerezo n’indirimbo za kera dore ko ababyeyi be bari abahanzi.

Yakomeje agira ati “Arakomeye cyane. Aradushimisha bikomeye cyane cyane iyo atangiye kutubwira ibyo mu gihe cye. Arakomeye kandi ahora ari umunyembaraga cyane cyane mu mitekerereze ye kuko mu bisanzwe byo amaze gusaza ntakigira icyo akora.”

V

Celia Hernandez, undi mwuzukuru we yagize ati “Hari ubwo amara iminsi 3 yose asinziriye. Iyo akangutse ararya cyane, hanyuma agatangira akatuganiriza akanaturirimbira. Aracyafite amenyo akomeye kandi meza kandi nubwo ashaje nta ndwara zikomeye arwaye haba iz’umutima cyangwa diyabeti. Arya ibintu byose yishimira kurya.”

Leandra Becerra Lumbreras akaba arusha imyaka 12 umuyamanikazi wanditse mu gitabo cya Guiness de Records nk’umukecuru ukuze kurusha abandi.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND