RFL
Kigali

Kuri uyu wa 30 Kamena, ku isaha isanzwe haraza kwiyongeraho isegonda 1 saa tanu na 59 z’ijoro

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/06/2015 17:42
1


Mu rugendo rw’isi yikaragaho ubwayo (rotation) hari aho isi isigara ku gihe iba yagenewe hakaba hari ahagenda hasigara isegonda rimwe kuko n’ubwo iba yagenze gahoro amasaha yo adahagarara. Iri segonda rikaba rizwi nka 'Leap second' mu rurimi rwícyongereza.



Iki gihe kingana n’isegonda 1 kigenda gisigara, kiza kongerwa ku isaha nyuma mu rwego rwo kugira ngo umubare w’amasaha angane buri mwaka, kikaba gihurirana na tariki 30 Kamena saa tanu n’iminota 59 z’ijoro kuri uyu munsi ushyira iya mbere Nyakanga.

 Mu gihe byari bisanzwe bizwo ko amasegonda agize umunota agera kuri 59 maze bigahita bisubira muri 00 by’undi munota ukurikiraho, kuri iyi saha yo amasegonda agera muri 60, hakaba ariho umunota ukurikira ujyaho muri 00. Ni ukuvuga ko kuri uyu munsi isaha iraza kugera kuri 23:59:60 mu gihe yari kuba kuri 23:59:59 ubundi igahita igera kuri 00:00:00 tariki ya mbere Nyakanga.

http://riaus.org.au/wp-content/uploads/2015/02/Untitled.png

Muri iri joro biraba bimeze gutya.

Isegonda riri bwongerwe ku isaha ya 23:59 z’ijoro ry’uyu munsi, ni isegonda isi yasimbutse tariki 26 z’uku kwezi bityo rikaba riri bwongerwe kuri uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kugira umubare w’amasegonda ungana mu mwaka.

Iyi mihindagurikire y’isaha iterwa n’iri segonda yagiye igira ingaruka zinyuranye by’umwihariko mu ikoranabuhanga aho porogaramu zimwe na zimwe zigendera ku gihe zagihe zihagarika muri ibi bihe.  Zimwe mu ngaruka zizwi ni izabayeho ku itariki nk’yi mu mwaka wa 2012 ubwo iri segonda ryiyongeragaho maze bigatuma ikigo cy’ingedo zo mu kirere cyo muri Australia cya Qantas gikereza ingendo zigera kri 50 zose biturutse kuri iri segonda. Kugeza ubu, iri segonda ryatangiye kongerwa ku isaha y’umunsi kuva mu mwaka w’1972, ariko bikaba bitaba buri mwaka bitewe n’uko iki kibazo kidahora kiteguwe.

Ibi biterwa n’uko porogaramu za mudasobwa ziba zisanzwe zifie igihe zizi zigomba kugenderaho ztabasha kwakira izi mpinduka bityo zimwe zigahagarara, izindi zikangirika by’umwihariko porogaramu za mudasobwa zikorera muri Linux zikaba zikunze guhura n’iki kibazo cyane ndetse bikaba byitezwe nanone muri iri joro.

Kugeza ubu aya masegonda kugeza kuri iri joro rya 30 Kamena  2015 ku isaha ya 23:59:60, haraba hamaze kubaho amasegonda agera kuri 65, iri segonda ryahawe izina rya ‘Leap second’ rikaba rikunze kongerwa kuri tariki 30 Kamena na tariki 31 Ukuboza nk’uko Wikipedia ibivuga.

Kugeza ubu bitewe n’ingaruka twavuze haruguru iri segonda rigenda riteza, hari kwigwa ku buryo iri segonda ryakurwaho. Ugukurwaho kw’iri segonda byatuma aho ryatakaye rigenda burundu ritigeze ryongerwa ku kindi gihe, ibi bikaba byatuma umwaka utazajya ugira amasegonda angana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ya nnick8 years ago
    murabantu babagabo cyane ninkibi tuba dukeneye....gusako ndibaza ese nabanyu barikuyeho? ese kugira ngo rikurweho haricyo byaribyangirije iuo babirekera uko byari biri? byaba byiza munsubije





Inyarwanda BACKGROUND