RFL
Kigali

Kuri iyi tariki nibwo hatangijwe irushanwa rya Tour de France: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/07/2017 7:28
0


Uyu munsi ni umunsi wa 3 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka taliki 19 Nyakanga, ukaba ari umunsi wa 200 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 165 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

64: Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye umujyi wa Roma mu butaliyani, itwika igice kinini cy’umujyi.

1333: Mu ntambara zo kurwanira ubwigenge bw’igihugu cya Ecosse, abaturage ba Ecosse batsinzwe bidasubirwa ho n’abongereza Ecosse ihita iba igihugu kimwe mu bigize ubwami bw’abongereza.

1553: Mu gihugu cy’ubwongereza, umugore Jane Grey wari umwamikazi yasimbujwe Mary wa 1 nk’umwamikazi w’ubwongereza nyuma y’iminsi 9 gusa yari amaze ku ngoma.

1843: Ubwato bwiswe SS Great Britain bwarafunguwe ku mugaragaro, buba ubwato bwa mbere bufite igice cy’inyuma cy’icyuma kandi buba ubwato bwa mbere bunini bwari bubayeho mu mateka.

1848: Amasezerano y’iminsi 2 y’uburenganzira bw’abagore yasinyiwe muri Hotel Seneca muri New York.

1903: Irushanwa rya Tour de France ryabayeho bwa mbere maze kuri uyu munsi ritsindwa n’umufaransa Maurice Garin.

1952: Imikino ya Olympic iba mu mpeshyi izwi nk’imikino yitiriwe Olympiad wa 15, yafunguwe bwa mbere I Helsinki muri Finland.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1800: Juan José Flores, umunya-Venezuela wabaye perezida wa mbere wa Equateur nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1864.

1956: Mark Crispin, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze ikoranabuhanga rya IMAP nibwo yavutse  aza kwitaba Imana mu 2012.

1961: Campbel Scott, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Benedict Cumberbatch, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1981:Nenê, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

514: Papa Symmachus nibwo yatashye

1965: Syngman Rhee, perezida wa 1 wa Koreya y’amajyepfo nibwo yatabarutse, ku myaka 90 y’amavuko.

2006: Jack Warden, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yitabye Imana.

2012: Sylvia Woods, umunyemarikazi w’umunyamerika akaba ari we washinze resitora za Sylvia’s Restaurant of Harlem yitabye Imana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND