RFL
Kigali

Kuri iyi tariki muri 2013 Paul Walker yashizemo umwuka: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/11/2017 10:54
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 334 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 31 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

3340 BC: Ubwirakabiri bwa mbere buzwi bwabayeho mu mateka bwarabaye kuri uyu munsi. BC: mbere y’ivuka rya Yezu.

1786: Peter Leopold Joseph wari umwami wa Habsburg-Lorraine, yahinduye ingingo mu gitabo cy’amategeko ahana maze akuraho igihano cy’urupfu, byatumye iki gihugu kiba icya mbere ku isi mu gukuraho igihano cy’urupfu. Uyu munsi kandi wa tariki 30 Ugushyingo wizihizwa mu mijyi igera kuri 300 ku isi nk’umunsi w’ubuzima, cyangwa umunsi igihano cy’urupfu cyatangiye gukurirwaho.

1872: Umukino mpuzamahanga wa mbere mu mikino cy’umupira w’amaguru wakinwe kuri uyu munsi hagati y’ubwongereza na Ecosse kuri stade ya Hamilton Crescent muri Glasgow.

1947: Intambara yo mu gihugu yo hagati y’umwaka w’1947-1948 yaratangiye mu cyari Palestine, ikaba yarasojwe n’igabanywa ry’iki gihugu havamo ibihugu bya Israel na Palestine.

1953: Umwami Edward Mutesa II w’ubwami bwa Buganda, yahiritswe ku ngoma n’uwari uhagarariye Uganda mu nama y’ubukoroni Sir Andrew Cohen maze ahungira mu gihugu cy’ubwongereza.

1954: Muri Sylacauga muri Leta ya Alabama muri Amerika, ibuye ryo mu kirere (meteorite) ryahanukiye ku isi maze rica mu gisenge cy’inzu rigwa ku mugore wari uri kuruhuka mu karuhuko ka saa sita (siesta), rikaba ryarabaye ibuye mu mateka ryamenyekanye ryagwiriye umuntu riturutse mu kirere kugeza n’ubu.

1966: Ibirwa bya Barbados byabonye ubwigenge ku Bwongereza.

1967: Igihugu cya Yemen cyabonye ubwigenge ku Bwongereza.

1982: Alubumu Thriller y’umuhanzi Michael Jackson, ikaba ari album ya mbere y’ibihe byose yaguzwe cyane ku isi nibwo yagiye hanze.

Abantu bavutse uyu munsi:

1874: Winston Churchill, wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi akaba yaraje guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1965.

1937Ridley Scott, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1949: Jimmy London, umuririmbyi w’umunyajamayika nibwo yavutse.

1958: Stacey Q, umuririmbyi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1974Sébastien Tellier, umuririmbyi w’umufaransa nibwo yavutse.

1981: Mavado, umuraperi w’umunya-Jamaica nibwo yavutse.

1990: Antoine N'Gossan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakote d’ivoire nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1989: Ahmadou Ahidjo, perezida wa mbere wa Cameroon yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

2013: Umukinnyi w’amafilime Paul Walker wamenyekanye cyane muri Fast& Furious yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND