RFL
Kigali

Kuri iyi tariki muri 2011 nibwo muri Libya hatangiye intambara yanahitanye Muammar Gaddafi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/08/2018 12:00
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka taliki 23 Kanama, ukaba ari umunsi wa 235 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 130 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka:

1989: Abapilote bagera ku 1645 bo mu gihugu cya Australia bikuye ku kazi nyuma yo guterwa ubwoba ko bazirukanwa, bo bahisemo kwivana ku kazi.

1990: Saddam Hussein yagaragaye kuri televiziyo ya Leta ya Iraq afite imfungwa z’abanyamerika mu rwego rwo kubatera ubwoba ko ni bivanga mu ntambara yari yariswe iyo mu kigobe (intambara ya Iraq na Kuwait) azica izo mbohe.

1990: Umuhanga mu bya mudasobwa Tim Berners-Lee, akaba ariwe wakoze ikoranabuhanga rya internet WWW (World Wide Web) yarimurikiye abantu ku isi yose ngo bajye barikoresha.

1990: Armenia yabonye ubwigenge bwayo, ikaba yari mu bihugu bigize Leta yunze ubumwe y’abasoviyeti.

1990: Ubudage bw’iburasirazuba n’ubw’iburengerazuba bwatangaje ku mugaragaro ko buzakora imihango y’ubwiyunge taliki 3 Ukwakira 1990. Ibi bice bibiri by’ubudage byari byaracitsemo ibice nyuma y’intambara y’isi ya 2 byanatumye bubaka urukuta rubatandukanya mu mujyi wa Barlin.

1996: Osama bin Laden yatanze ubutumwa yise ubwo gutangiza intambara ku banyamerika bagiye bakigarurira ubutaka bwera. Ubwo butumwa bukaba bwarakurikiwe n’ibitero by’abiyahuzi byagiye byitirirwa Al Qaeda ukaba wari umutwe w’iterabwoba ukuriwe na bin Laden.

2007: Ibisigazwa by’imibiri ya Alexei Nikolaevich na mushiki we muto Anastasia bari abana b’ibwami b’abarusiya baburiwe irengero mu mwaka w’1918 byabonetse hafi ya Yaketerinburg mu burusiya. Aba bana bari barishwe mu mwaka w’1918 igihe se (umwami) yahirikwaga ku ngoma ariko abantu bakaba batari bemera ko bitabye Imana.

2011: Mu gihugu cya Libya ubwo habaga imyivumbagatanyo yaje kuvamo intambara ikaze yari itewemo inkunga n’ubufaransa, nibwo uwari umukuru w’igihugu Muammar Gaddafi yishwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1754: Umwami Louis XVI w’ubufaransa nibwo yavutse. Uyu mwami yari azwiho kuba umwami w’umunyagitugu yakuwe ku ngoma hamwe n’umugore we Marie Antoinette n’abaturage ubwo basenyaga inzu yiciragamo abantu ya Bastille akaba yaraje gukatirwa igihano cyo gupfa akicwa mu mwaka w’1793.

1942: Letta Mbulu, umuririmbyikazi w’umunyafurika y’epfo nibwo yabonye izuba.

1978: Kobe Bryant, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Stephan Loboué, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Cote d’ivoire nibwo yavutse.

1982: Trevor Wright, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka The Social Network (2010) ivuga kuri Facebook nibwo yavutse.

1986: SkyBlu, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya LMFAO rizwi mu ndirimbo Sexy and Know it nibwo yavutse.

1988: Kim Matula, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film ya serie ya The Bold and Beautiful nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

30 BC: Caesarion, umwami wa nyuma wo ku ngoma y’abaptolemiya bo mu Misiri akaba yari umuhungu w’umwami Caesar n’umwamikazi Cleopatra nibwo yatanze. (BC: Mbere ya Kirisitu)

1806: Charles Augustin de Coulomb, umunyabugenge w’umufaransa kaba ariwe wakoze itegeko rya Coulomb (Coulomb’s law) ryifashishwa cyane mu bugenge bw’amashanyarazi yaratabarutse.

1892: Deodoro da Fonseca, perezida wa mbere w’igihugu cya Brazil yaratabarutse.

1949: Helen Churchil Candee, umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika akaba azwi ku kuba ari muri bacye barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic yo mu mwaka w’1912 yitabye Imana.

Tubifurije umunsi mwiza!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND