Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 35 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 330 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1789: George Washington yatorewe kuba perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
1794: Ubufaransa bwakuyeho ubucakara mu bice byose bigize iki gihugu, bwongera gusubiraho mu gace ka West Indies kamwe mu twari tugize iyi Leta mu mwaka w’1802.
1936: Ubutare bwa Radium bwarakozwe, buba ubutare bwa mbere bufite ingufu za kirimbuzi bukozwe n’umuntu.
1948: Igihugu cya Ceylon cyaje kwitwa Sri Lanka cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwongereza.
1992: Mu gihugu cya Venesuela habaye ihirikwa ry’ubutegetsi maze Hugo Chávez akuraho uwari perezida Carlos Andrés Pérez.
2003: Igihugu cyitwaga leta ya Yugoslavia cyahinduriwe izina cyitwa Serbia na Montenegro ndetse gifata irindi tegeko nshinga rishya.
2004: Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwashinzwe na Mark Zuckerberg.
Abantu bavutse uyu munsi:
1871: Friedrich Ebert, perezida wa mbere w’ubudage nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1925.
1906: Clyde Tombaugh, umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere akaba ariwe wavumbuye umubumbe wa Pluto nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1997.
1982: Kim Wyatt, umuririmbyikazi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Pussycat Dolls nibwo yavutse.
1987: Darren O'Dea, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1894: Adolphe Sax, umucuzi w’ibyuma by’umuziki w’umubiligi akaba ariwe wavumbuye igicurangisho cya Saxophone yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.
2014: Dennis Lota, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyazambiya yitabye Imana, ku myaka 41 y’amavuko.
2014: Wu Ma, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umushinwa wamenyekanye cyane muri filime Shanghai Express yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Veronica na Rimbert.
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Cancer ku isi (World Cancer Day)
TANGA IGITECYEREZO