RFL
Kigali

Kuri iyi tariki muri 1994 ingabo za RPA zabohoye u Rwanda: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/07/2018 12:03
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’185 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 180 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1776: Nyuma y’igihe kirekire igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kirwanira ubwigenge bwacyo ku Bwongereza, cyarashyize kibugeraho, iyi tariki ikaba ifatwa nk’itariki ikomeye mu mateka y’iki gihugu nk’tariki iki gihugu cyaboneyeho ubwigenge.

1826:Thomas Jefferson wari perezida wa 3 wa Leta zunze ubumwe za Amerika na John Adams yasimbuye ku butegetsi (wabaye perezida wa 2) bitabye Imana ku munsi umwe, igihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 50 kibonye ubwigenge.

1827: Leta ya New York yaciye icuruzwa n’ikoreshwa ry’abacakara.

1865: Igitabo cya Alice's Adventures in Wonderland cyaje gukorwamo filime zakunzwe cyane zitwa iryo zina, cyashyizwe hanze.

1903:Dorothy Levitt yabaye umugore wa mbere mu mateka y’isi mu kwitabira amasiganwa ya moto.

1910: Umukinnyi w’iteramakofi w’umwirabura  Jack Johnson yatsinze umukinnyi w’umuzungu muri uyu mukino Jim Jeffries mu marushanwa y’abagabo b’ibiro byinshi, ibi bikaba byarateye imyivumbagatanyo ishingiye ku moko muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1914: Nyuma y’iminsi 6 biciwe I Sarajevo, igikomangoma Ferdinand cya Autriche n’umugore we Sophie barashyinguwe, I Vienne. Twabibutsa ko urupfu rw’aba bantu ari rwo rwabaye imbarutso y’intambara ya mbere y’isi yose.

1946: Nyuma y’imyaka igera kuri 381 gitegekwa na Leta zunze ubumwe za Amerika, igihugu cya Philippines cyabonye ubwigenge.

1976: Nyuma y’uko indege ya Air France ishimutiwe n’ibyihebe by’abanya-Palestine ikayoberezwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ingabo z’abakomando z’abanya-Israel zateye iki kibuga mu rwego rwo kurokora abagenzi, igikorwa cyaje kuba intsinzi uretse ko bane mu bagenzi batabashije kuharenga.

1994: Nyuma y’igihe kigera ku myaka 4 ingabo za APR/FPR zirwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside mu Rwanda, zabashije gufata umujyi wa Kigali na Butare, zibasha kubohora u Rwanda. Iyi tariki ikaba ifatwa nk’itariki idasanzwe mu mateka y’u Rwanda, nk’igihe igihugu cyabohorewe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1872: Calvin Coolidge, wabaye perezida wa 30 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1933.

1882:Louis B. Mayer, umushoramari wa filime w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Belarus akaba ariwe washinze ikigo cya Academy of Motion Picture Arts and Sciences, kizwiho kuba aricyo gitegura ibihembo bya Oscars yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1957.

1981: Adérito Waldemar Alves Carvalho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Angola nibwo yavutse.

1989: Yoon Doo-joon, umuririmbyi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Seo Hyun-woo muri filime Iris 2 nibwo yavutse.

1990: Richard Mpong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1826: John Adams, perezida wa 2 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 91 y’amavuko.

1826: Thomas Jefferson, perezida wa 3 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

1831:James Monroe, perezida wa 5 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

1934: Marie Curie, umuhanga mu by’ubugenge n’ubutabire w’umufaransakazi, ukomoka no muri Pologne, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi mu bya Radioactivite, akaba n’umugore wa mbere wahawe iki gihembo kuva cyatangira gutangwa, yitabye Imana, ku myaka 67 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wo kwibohora mu Rwanda (Liberation Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND