RFL
Kigali

Kuri iyi tariki Miley Cyrus yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/11/2017 11:07
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 327 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 38 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

534 BCThespis w’I Acaria niwe muntu wa mbere wamenyekanye mu gukina ikinamico. BC: Mbere y’ivuka rya Yezu.

1963: Televiziyo ya BBC yatangiye gucishaho filime y’uruhererekane ya Dr Who, ikaba ifite agahigo ko kuba filime ya mbere y’uruhererekane imaze igihe kirekire.

1971: Bwa mbere mu mateka y’ubushinwa, abahagarariye Repubulika y’abaturage y’ubushinwa bitabiriye inama z’umuryango w’abibumbye by’umwihariko akanama k’umutekano.

1974: Abanyapilotiki bagera kuri 60 muri Ethiopia bishwe na guverinoma y’agateganyo yari igiyeho iyobowe n’igisirikare, nyuma y’ihirikwa ry’ingoma y’umwami Haile Selassie I.

1976Apneist Jacques Mayol, yoze mu nyanja agera muri metero 100 mu bujyakuzimu, aba umuntu wa mbere ugeze kuri iyi ntera adafite ibimufasha guhumeka.

1992: Telefoni ya mbere yo mu bwoko bwa Smartphone yo mu bwoko bwa IBM Simon yagiye ahagaragara ahitwa COMDEX mu mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1996: Indege ya Ethiopian Airlines Flight 961 yarashimuswe maze iza kubura amavuta igwa mu nyanja y’abahinde hafi y’ikirwa cya Comores, abantu bagera ku 125 bayisigamo ubuzima.

2005: Ellen Johnson Sirleaf yatorewe kuba perezida wa Liberia, aba umugore wa mbere uyoboye igihugu mu mateka y’umugabane wa Afurika wose.

2011: Mu nkubiri y’impinduramatwara y’abarabu, nyuma y’amezi 11 mu gihugu cya Yemen hari imyigaragambyo yasabaga perezida kwegura ku butegetsi, perezida Ali Abdullah Saleh yasinye amasezerano yemera guha ubutegetsi uwari visi perezida ariko nawe agasabwa ubwigenge bwo kudakurikiranwa nyuma yo kuva ku butegetsi.

Abantu bavutse uyumunsi:

1804Franklin Pierce, perezida wa 14 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1869.

1837: Johannes Diderik van der Waals, umunyabugenge w’umuholandi, akaba yaravumbuye uburyo umwuka uhinduka amazi akabiherwa igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1923.

1945: Keith Hampshire, umuririmbyi w’umwongereza akaba akomoka muri Canada nibwo yavutse.

1949:Alan Paul, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Vin Baker, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Chris Hardwick, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Sajid Khan, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Sebastian Nachreiner, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1992: Miley Cyrus, umuririmbyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1899Thomas Henry Ismay, umushoramari w’umwongereza akaba ariwe washinze ikigo cya White Star Line kizwiho kugira amato manini, kikaba ari nacyo cyari gifite ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka mu 1912, yaratabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.

1970: Yusof bin Ishak, perezida wa mbere wa Singapore yaratabarutse ku myaka 60 y’amavuko.

2001: O. C. Smith, umuririmbyi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 69 y’amavuko.

2006: Anita O'Day, umuririmbyikazi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 87 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe guca umuco wo kudahana (International Day to End Impunity)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND