RFL
Kigali

Kuri iyi tariki igitabo Harry Potter and the Deathly Hallows cyarasohotse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/07/2017 10:25
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 21 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 202 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 163 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

365: Imyuzure ya Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu misiri itewe n’umutingito wari uri ku gipimo cy’8.0 ku gipimo cya Richter. Abantu 5,000 bapfiriye mu mujyi wa Alexandria naho abandi 45,000 bapfira mu nkengero zawo.

1831: U Bubiligi bwabaye ubwami, butegekwa na Leopold wa mbere nk’umwami wabwo wa mbere.

1902: UmukanishiWillis Carrier yakoze icyuma kiregera ubushyuhe (Air conditioner) cya mbere I Buffaro ho muri New York.

1914: Inama y’ibwami y’igihugu cya Romania yatoye itegeko ryo kutajya mu ntambara ya mbere y’isi no kutagira aho igihugu kibogamira.

1944: Mu ntambara y’isi ya 2, umusirikare ukomeye mu budage col. Claus von Strauffenberg n’abandi bari barakoranye ubugambanyi bw’igihugu bwo kuri taliki 20 bwari bugamije kwica Adolf Hitler biciwe mu ruhame nk’igihano bari bahawe.

1954: Inama y’I Geneve yigaga ku kibazo cy’intambara yari itangiye gututumba muri Asiya yaciyemo Vietnam ibice 2 ishyira ho Vietnam y’epfo n’iya ruguru.

1969: Neil Armstrong na Edwin Aldin bakandagije ibirenge byabo ku kwezi mu cyogajuru cyiswe Apollo 11, baba abantu ba mbere babashije kugerayo.

1977: Intambara yamaze iminsi 4 hagati ya Libya na Misiri nibwo yatangiye.

1983: Ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hasi mu mateka y’isi nibwo bwabayeho, bwapimwe kuri station ya Vostok muri Antarctica bukaba bwari buri ku gipimo cyo munsi ya 0 kuri degree 89.2 ku gipimo cya Celsius.

2007: Igitabo cya Harry Potter and the Deathly Hallows, kikaba ari igitabo cya mbere cyabashije kugurishwa amakopi menshi mu gihe gito mu mateka, cyagiye hanze. Mu masaha 24 gusa kikimara kujya hanze cyagurishijwe amakopi miliyoni 15. Iki ni igice cya 7 mu rukurikirane rw’ibitabo bya Harry Potter, byanakozwemo filime za Harry Potter zakunzwe cyane.

2012: Umunyaturukiya  Erden Eruç yasoje urugendo yazengurukagamo isi n’amaguru.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1816: Paul Reuter, umunyamakuru w’umwongereza ukomoka mu Budage akaba ariwe washinze ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1899.

1944: John Atta Mills, perezida wa 3 wa Ghana ni bwo yavutse aza gutabaruka mu 2012.

1978: Damian Marley, umuhanzi w’umunyajamayika akaba ari n’umuhungu w’igihangange mu njyana ya reggae Bob Marley yabonye izuba.

1981: Joaquín Sánchez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1986:Anthony Annan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Ghana nibwo yavutse.

1990: Whitney Toyloy, umunyamideli w’umusuwisikazi akaba ari we nyampinga w’ubusuwisi mu mwaka w’2008 nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1944: Col. Claus von Stauffenberg, umusirikare w’umudage wishwe azira kugambanira igihugu no gushaka kwica Hitler yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.

1967: Albert Lutuli, umunyapolitiki w’umunya Afurika y’epfo wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Daniel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND