RFL
Kigali

Kuko ufite irungu cyangwa imiterere y’umuntu ntibihagije ko ujya mu rukundo, Impamvu 6 zidakwiye kugutera gushaka umukunzi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/09/2018 21:12
1


Niba ushaka ibyishimo byuzuye mu rukundo, ntukwiriye kwirukira urukundo rushya kubera impamvu ihubukiwe nk’izo tugiye kurebaho kuko ntirwazigera ruramba cyangwa ngo rushinge imizi bifatika.



Impamvu ni nyinshi ariko hano tugiye kureba kuri 6 muri izo nyinshi udakwiriye kugenderaho ujya mu rukundo kuko ntaho byazigera bikugeza.

1.URI WENYINE

Ugasanga umusore agiye gutereta umukobwa cyangwa umukobwa yirukiye urukundo kuko gusa yumva afite irungu ryo kuba ari wenyine. Iyi si impamvu yo kwirukira urukundo kuko bizanakubaho wumve uri wenyine anakwicaye iruhande kuko ibyo ni mu ntekerezo erega. Niba umusanze kuko uri wenyine atari uko umukunze, ntuzigera wumva unyuzwe nawe. Muzajya mutandukana ukomeze kwiyumva nk’uri wenyine.

2.KWIYIBAGIZA UMUKUNZI MWATANDUKANYE

Hari abantu benshi bumva ko bajya mu rukundo rushya vuba cyane agitandukana n’abakunzi babo kugira ngo babashe kwiyibagiza abo bari kumwe. Iyi ni impamvu idafashe na gato ndetse itanakwiye, ni uguhubuka gukabije. Ibyiza ni uko wabanza kwiha igihe, ukabanza ugakira ibikomere kuko biba bikumereye nabi rwose cyane ko kwirukira mu rukundo rushya utazi bishobora kuzagukomeretsa kurusha uko wakomerekeye ku mukunzi wawe wa mbere y’uwo.

3.IMITERERE

Gutereta umuntu cyangwa ukirukira umuntu kubera uko ateye, afite amatuza nk’uko abenshi bayita, afite amaso meza cyangwa se ibindi ku mubiri we, si ikosa ahubwo ni ubuswa bubi. Ese uwo wirukiye nananuka cyangwa akabyibuha, ese ya maso nagira ikibazo cyangwa agakora impanuka ya maguru wirukiye akagira ikibazo n’ubwo ntawe tubyifurije muzakomezanya cyangwa icyakugenzaga kizaba kirangiye? Iby’imiterere y’inyuma ni byiza rwose ariko si yo ngingo nyamukuru ikwiriye kukuyobora ku muntu kuko igihe byahinduka byarangirira aho ugasanga umwe abanye n’igikomere atazakira.

4.IMYAKA

Kujya mu rukundo kuko wumva ko wamaze gukura cyangwa se gusaza ni impamvu idakwiriye kuko wakirukanswa n’imyaka ukisanga upfuye gufata ibyo ubonye hafi byose. Kuko wumva isaha yawe mu by’ubuzima iri kwihuta, aha turavuga ku myaka ntibivuze ko wakitura ku wo ari we wese burya uwawe wakugenewe nawe wagenewe aba ahari erega!

5.UMURYANO WAWE N'INSHUTI ZAWE BARAMUKUNDA

Ni iby’igiciro kuba umuryango wawe n’inshuti zawe bamukunda. Ariko se, wowe uramukunda? Cyangwa ugiye kubikorera umuryango n’inshuti zawe nyine? Hanyuma se muri abo bose hari uzakubakira cyangwa ni wowe uziyubakira? Ba uretse gato kuyoborwa n’amarangamutima y’abo ngo wirengagize ayawe, wibuke ko ibizavamo byose ari wowe uzabyirengera. Ntuzemere kubana n’uwo udakunda ngo ni uko bo bamukunda. Niba umukunda nabo bakamukunda, amahirwe masa rwose waguye ahashashe.

6.INSHUTI ZAWE ZOSE ZIFITE ABAKUNZI

Ugasanga kuko inshuti magara zawe zose n’abavandimwe bawe bose bafite abakunzi nawe ukiruka cyane ukemera no gufata ubonetse wese kugira ngo mube mu cyiciro kimwe. Iyi mpamvu ikwiriye urw’amenyo kuko abantu bagira gahunda zabo zitandukanye. Kuba bafite abakunzi nta tegeko rizaguhanira kutaba umeze nkabo, tegereza igihe cyawe gikwiye, uwo wagenewe arahari nk’uko twabigarutseho haruguru kandi disi nta n’ikikwirukansa rwose.

Izi ndetse n’izindi tutanditse ni impamvu zidakwiriye kugutera kujya mu rukundo kuko ntiwazarubamo wishimye. Uretse ko rutaba ari n’urukundo ahubwo ari kumwe usananga abantu bari aho bari kubeshyana gusa nta kindi. Impamvu ya mbere kandi ari nayo yonyine ikwiriye kugutera kujya mu rukundo ni uko ukunda umuntu gusa. Wagira amahirwe nawe akaba agukunda, biruzuye ahubwo. Amahirwe masa mu bisigaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • athanase habimana4 years ago
    nashaka kubabaza jew nagiy murukundo kubera abagenzi baguma bankekeza ngo sinzi gutereta. ham nca mpfa uwontoye ngo ndabemeze. uko imisi yahera nikwo urukundo rwumukobwa rwiyongera ariko jewe atarukundo ndamufitiye none ubu narabuze ingene nobimubwira. nashaka mugire ico mumfasha.





Inyarwanda BACKGROUND