RFL
Kigali

Kuki urubyiruko rw’abakirisitu rubuzwa gusomana kandi bifitiye umubiri akamaro ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2016 12:14
6


Nk’uko bikunze kugarukwaho na benshi gusomana ni kimwe mu bigira umumaro mwinshi , uretse mu mubiri nk’uko byagaragajwe, usanga ari na kimwe mu bituma kandi abantu basomanye barushaho gukundana no gukumburana buri gihe, kuko iki gikorwa kiba cyanejeje umubiri n’ibyiyumvo by’abagikoze.



Aha rero akaba ariho benshi bibaza ngo ese kuki mu madini n’amatorero bya gikirisitu usanga babuza urubyiruko rwabo gusomana nyamara mu gihe nabo umubiri wabo ukora neza, ukeneye kwishimisha ndetse nabo bakeneye gukunda no gukundwa.

Ibibazo bibaza gutya bikunze kugaragara cyane ku rubyiruko rumaze kugera mu kigero cy’i myaka hagati ya 16 na 35 , babitewe no kubona bagenzi babo basomana, bisanzuranaho ndetse bishimishanya uko bashatse, bigatuma nabo rero bashaka kwinezeza.

Nyamara koko si bibi n’umubiri urabikenera ariko ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo byose turabyemererwa ariko siko bitugirira umumaro , hari ubuzima umu kirisitu agomba kubamo butandukanye n’ubw’abatizera kubw’inyungu ye no guhesha icyubahiro Imana ye, bugatuma abasha gutandukanya umumaro nyawo ikintu runaka kimufitiye , ari nawo utahungabanya umubano we n’Imana.

Nyamara ariko n’ubwo tubona gusomana nk’igikorwa kimwe birakwiye ko tumenya ko gusomana ari igikorwa kidatangirira mu gusomana nyir’izina cyangwa ngo abe ariho kirangirira.

Inzira gusomana binyuramo n’amaherezo yabyo ku bakundana .

Ku ba kristu benshi , iyo mugitangira gukundana muba mutinyana mugahana intoki mukuramukanya kwanyu, Uko mukomeza guhura mugenda mutinyukana, mukaba mwahoberana nabwo harimo intera hagati yanyu mbese ntimwegerane.

Mukwandikirana ubutumwa kuri telefoni, mutangira kwandika ngo Bzzz mugusoza bisobanura ngo Bisou \ kiss, cyangwa ukabivugira kuri telefoni ariko mutarebana .Iyo muhuye, mugendana ushaka ko mwatemberana mufatanye mu biganza, mwatandukana ukihandangaza ukamusoma ku itama ariko ufite ubwoba ko atabibona neza. Kuko agukunda nawe abura imbaraga zikubwira nabi n’ubwo mwese muri abakirisitu kandi umutima ugukomanga ko atari byiza.

Iyo ubashije ku musoma ku itama aba ari urufunguzo rwa byose, kuko uba urarikiye noneho byibuza kuzaba intwari ukamusoma ku munwa , aha umutima nawo uba ukwemeza ko ari ubugabo uzaba ukoze. Igihe mubigezeho mukurikizaho gusomana ku munwa akanya gato cyangwa mugatindana.

Bavandimwe nshuti dukwiye kumenya ko Imibiri yacu atari ibiti ahubwo ikora uko yaremwe , mu gihe ugeze kuri iki kigero akenshi ubwenge buba bukubwira ko uri intwari ,ariko imbere y’Imana uba urimo kugana ahantu habi cyane utazabasha kwikura, ariho kurimbuka.

Uko murushaho kwiyumvanamo ni nako hazakurikiraho gukorakoranaho  , mu mugongo, mu misatsi ,ku mabuno.. ni muba mwiherereye  kubera wa munyenga murimo muzisanga mwafunguye ibifungo b’Imyambaro yanyu yaba ishati n’ipantaro, mugasambana mutabiteguye bivuye ku kantu gato gusa ko gusomana. Ibyo rero birangizwa no kurira mukibuka ko muri abakozi b’Imana nyuma.

Icyo Ubuyobozi bw’amatorero bushingiraho mu kubuzanya gusomana ku rubyiruko no Ku Batarashakanye

Nyuma yo gusobanukirwa n’ibi byavuzwe haruguru, bagendera ku kuri kw’ijambo ry’Imana kuvuga ngo:

-Byose turabyemererwa ariko siko bitugirira umumaro ( 1 Korint 6 :12)

-Nti muri abanyu ngo mwigenge, kandi abari mu butware bwa kamere ntibanezeza Imana (Abaroma 8 :8-11)

-Imibiri yanyu ni insengero z’umwuka wavuye ku mana ( 1 Korint 6:15)

-Irari riratswita rikabyara icyaha , icyaha nacyo kikabyara urupfu (Yakobo 1 :15)

-Ikindi ntabwo umubyeyi abona ibintu nk’umwana, ntabwo yakureka ngo ujye mu muriro uwureba

N’ubwo wowe wumva ntacyo bitwaye cyangwa wabasha kwirinda, menya ko “ Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ugira indwara ntiwifuze gukira, Bibiliya ikomeza ivuga ngo Ni nde ushobora kuwumenya uko uri ? Njye Uwiteka ni njye urondora umutima nkawugerageza ( Yeremiya 17 : 9-10 ).

Emerera utegereze igihe cyawe kizagera wisanzure nta mutima ugucira urubanza, kandi niwemerera Uwiteka azagushoboza kudakora ibyo abandi bakora, n’ubwo bifitiye inyungu umubiri, ukwiye kubibonamo igihombo kubwo kunezeza umwami wawe Yesu kristo ube nka Pawulo aho agira ati"

"Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero , aribwo kumenya Kriso Yesu, ku bw’ uwo nahombye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko aria mase kugirango ndonke kristo….( Abafiripi 3 :7-11).

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro7 years ago
    Yesu ashimwe. Mwenedata Yesu aguhe umugisha ku mpuguro nziza kdi uyobowe n'umwuka w'Imana.. ibi si inyama n'umubiri bibigukoresheje. Uwiteka akwagure. Thanks Mahoro.
  • Mutambo Olivier yankee7 years ago
    yesu akwagure mumphro udufitiye nkurubyiruko
  • Brooklyn7 years ago
    ibyo nibyo tubyirengagiza tubizi,Imana ibahe umugisha!ndasaba Mana umpe kuzirikaana iri jambo
  • Guillaume7 years ago
    Urakoze cyane Imana iguhe umugisha
  • 7 years ago
    yesu aguhe umugisha icyaha nicyaha .
  • 7 years ago
    byari bikwiye nukuri kongera kuduhugurira kugukiranukira IMANA murakoze binkoze ku mutima njyewe





Inyarwanda BACKGROUND