RFL
Kigali

Kuki indwara yo kwibagirwa (Alzheimer) yibasira abagore kuruta abagabo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/07/2018 14:33
0


Alzheimer ni indwara yo kwibagirwa abahanga bavuga ko ahanini iterwa n’uko imyakura ( neurons) ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza iba yagize ikibazo cyangwa ikangirika, bigatuma umuntu uyifite atabasha gutekereza neza, akibagirwa mu gihe gito cyane ku buryo ashobora no kwibagirwa ibyo yari ari gukora muri ako kanya.



Abashakashatsi bavuga ko ku isi hose hagaragara abantu batagira ingano babana n’iyi ndwara ndetse mu mibare yabo bavuga ko mu mwaka w’2030 abantu bangana na miliyoni 75 bazaba bafite iyi ndwara, noneho mu mwaka wa 2050 aba bantu bazaba basaga miliyoni 131 bose barwaye indwara yo kwibagirwa.

Ariko igiteye agahinda ni uko bagaragaza ko abagore ari bo yibasira cyane kuruta abagabo nk'uko indwara ya migraine na yo ibazahaza cyane ndetse n’ingaruka ziterwa no kunywa ibiyobyabwenge, ibi bishingirwa ku kuba hari imibare igenda igaragazwa henshi mu bihugu bitandukanye ivuga ko abagore ari bo bakunze guhitanwa n’izi ndwara.

Antonella Santuccione-Chadha, umuganga w’umushakashatsi ku ndwara yo kwibagirwa avuga ko nta kindi gituma abagore bibasirwa n’iyi ndwara cyane ahubwo ari uko badafite ubudahangarwa bungana n’ubw’abagabo bitewe no gutwita ndetse no kubyara cyane ari nabyo bigira uruhare mu gusaza k’umubiri kandi ubushakashatsi buvuga ko uko umuntu agenda asaza ari nako arushaho kugira ibyago byo gufatwa n'iyi ndwara.

Ariko kandi ntibivuze ko abantu bose bashaje baba barwaye indwara yo kwibagirwa, ikindi ngo cyaba gishobora gutuma abagore bafatwa n’iyi ndwara kuruta abagabo ni uko abagore barwara cyane indwara y’agahinda gakabije bitewe no kugira imitima yoroshye kuruta abagabo, ufite iyo ndwara rero aba abasha no kurwara indwara yo kwibagirwa byoroshye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND