RFL
Kigali

Kugira ibibuga bya siporo bicye ni kimwe mu biteza ikibazo cy’indwara z’umutima-Dr Vincent Nsengimana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/09/2017 23:46
0


Bamwe mu baganga bavura indwara z’umutima n’ibijyanye na wo barasaba Minisitere ifite siporo mu nshingano zayo gushyiraho ibibuga bitandukanye hirya no hino.



Kudakora siporo biri mu bituma abantu barushaho kurwara indwara zifite aho zihuriye n’umutima. Ibi Dr. Vincent Nsengimana usanzwe avura indwara z’umutima n’ibijyanye na wo yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yamusuraga aho akorera maze avuga ko mbere yo gukangurira abanyarwanda gukora siporo cyangwa imyitozo ngororangingo, minisitere ifite siporo mu nshingano zayo ikwiye gushyiraho ibibuga byinshi byo gukoreraho imyitozo, mu magambo ye bwite yagize ati:

Mbere yo kubwira abanyarwanda ngo bajye bakora siporo, ndasaba Ministere zacu gushyiraho ibibuga byinshi bitandukanye kandi ahantu hose hashoboka kugirango buri munyarwanda wese ajye abona aho akorera siporo bitamusabye gutanga amafaranga y’ikirenga, mbere yo gushyiraho ububari bwinshi n’insengero zo kuzajyana abantu mu ijuru kuko ntago dushaka ko abantu bapfa vuba, bazajye mu ijuru ariko barigemo batinze, ndasaba ministere zacu gushyiraho ibibuga hafi y’aho abantu batuye kugirango buri muntu wese abone aho akorera imyitozo ubundi bace ukubiri n’indwara zifite aho zihuriye n’umutima

UBUZIMA: Dr. Vincent Nsengimana yasobanuye byinshi ku ndwara y'umuvuduko ukabije w’amaraso

Dr Vincent Nsengimana

Ni mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko 40% by’abatuye iburayi baba barwaye indwara zifite aho zihuriye n’umutima naho 60% by’abakiri mu nzira y’amajyambere ngo nibo bibasirwa cyane n’izi ndwara. OMS ivuga kandi ko mu mwaka wa 2025, iyi mibare ishobora kuziyongera ku buryo bukabije bitewe n’umubyibuho ukabije uzaba uri ku kigero cyo hejuru mu bantu batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse ngo n’abantu bazaba bashaje ari benshi kandi uko basaza ni nako bagira ibyago byo kurwara za ndwara zifite aho zihuriye n’umutima.

Image result for heart attack

Gukora siporo birakenewe cyane mu kwirinda indwara z'umutima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND