RFL
Kigali

Kudakora impinduka mu burezi sibyo bizana ireme ry’uburezi-REB

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/05/2018 15:28
0


Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza uburezi REB Dr. Ndayambaje Irenée yemeje ko igihugu cy’u Rwanda kikiyubaka,bityo impinduka zikunze kugaragara mu burezi zigamije ikiza,ntaho zihuriye no kwangiza ireme ry’uburezi.



Kuri uyu wa gatatu ,taliki ya 16 Gicurasi 2018 ,ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB ,cyahawe inshingano zo kureberera amashuri yigisha ubwarimu azwi nka TTC. Ni impinduka zibaye nyuma y’imyaka 6  aya mashuri ya TTC avanwe muri REB, akajyanwa kurebererwa n’icyahoze ari KIE (Kigali Institute of Education).

Izi ni impinduka ziyongera ku zindi zitandukanye zagiye zikorwa mu rwego rw’uburezi mu bihe bitandukanye  nko guhuza  kaminuza za Leta, ikaba kaminuza imwe rukumbi ,kwiga mu rurimi rw’icyongereza ,uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse n’ihindurwa ry’integenyanyigisho mu buryo butandukanye.Ni impinduka zagiye zinengwa na bamwe mu banyarwanda bavuga ko uku guhindura gahunda zitandukanye mu burezi bidindiza ireme ry’uburezi.

Kuri umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere  uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irenée avuga ko kudakora impinduka mu burezi ataribyo bizana ireme ry’uburezi,kandi n’mpinduka zidapfa kubaho gusa, zibanzirizwa n’inyigo. Yagize ati:

Burya iyo impinduka zibaye ,ntago impinduka ziba zipfuye kubaho gusa,kandi no kudakora impinduka ntago aribyo twavuga ko bizana ireme ry’uburezi,ibintu byose rero umuntu burya aba agomba kubisoma akareba ibyiza byabyo  byabyo. N'ubwo ibyiza rimwe na rimwe bizaga bizana ibyo navuga ngo challenges cyangwa imbogamizi, u Rwanda nk’igihugu cyiyubaka,u Rwanda nk’igihugu gifite icyerekezo k’igihe kirekire, urugendo rwo kwiyubaka ntabwo ruzahagarara,tuzakomeza tugenda twubaka inzego,twubaka za policies, ariko ikigambiriwe mu by’ukuri ntabwo ari uguhindura ibintu ku buryo bwo guhindura gusa, ahubwo ni impinduka zigamije icyiza no gusubiza neza ibibazo uko bigenda bigaragara mu burezi bwacu bw’u Rwanda.

Dr

Dr Dr. Ndayambaje Irenée umuyobozi wa REB 

REB

Ihererekananyabubasha hagati ya REB n'icyahoze ari KIE

Ese kuba REB igiye kureberera amashuri ya TTC bizahindura iki ku ireme ry’uburezi ?

Abarimu bashobora kuzajya basohoka ishuri bafite ubumenyi bwimbitse muri byinshi

1.Ikoranabuhanga, REB igiye guha amashuri ya TTC  agiye guhabwa imashini ,mudasobwa kugirango barusheho kwihugura ku ikoranabuhanga barinononsore babe umusemburo

2.Guhindura integanyanyigisho bahabwe ibitabo bishya byiganjemo ibyandikiwe mu Rwanda, byanditswe n’abanyarwanda.

3.Guhabwa amahugurwa uko ibihe bihinduka, baba bakeneye kwihugura mu bintu bishya bivuka buri munsi.

Kuri ubu REB ni yo izajya itegura ibizamini ku barimu biga mu mashuri ya TTC, ndetse inatange impamyabushobozi ku barimu bazaca muri aya mashuri ya TTC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND