Queen Okafor amaze kuba icyamamare cyane muri Nigeria kubera ubwanwa n’ubwoya afite ku mubiri wose, bituma bamwe bamufata nk’umugabo kandi ari umugore, nyamara we kugeza ubu yarangije kubyakira ndetse anabifata nk’umugisha w’umwihariko Imana yamuhaye, ubu amaze kwamamara no gukizwa n’uko yaremwe.
Ubu bwoya bwakwiriye umubiri wose n’ubwanwa bye byanamuhesheje kujya akina amafilime atandukanye muri Nigeria, ibi nabyo bigira uruhare mu gutuma yamamara cyane ndetse bituma arushaho gukunda uko Imana yamuremye, ubu ashimangira ko kuba yararemwe bitandukanye n’abandi bakobwa ari umugisha yihariye Imana yamuhaye kuko nta gisebo na gito abibonamo.
Uyu mukobwa afite ubwanwa n'ubwoya bwinshi ku mubiri wose
Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, mu buhamya yatanze yagarutse ku kuntu yabifataga mbere ndetse n’uko asigaye abifata kugeza ubu cyane ko byamaze no kumugirira akamaro. Aha yagize ati: “Ubwa mbere nkibona ubu bwoya n’ubwanwa bikura ku mubiri wanjye, byanteye ikimwaro ariko hari umuntu wangiriye inama ambwira ko bidakwiye kumpangayikisha, ko ari umugisha nahawe aho kuba umuvumo. Uwo muntu yamwiye ko nihariye, kuburyo aho najya hose umuntu atagira undi uwo ari we wese anyitiranya nawe. Yangiriye inama yo kutagira ikimwaro ahubwo ngaterwa ishema n’uko ndi. Bamwe bakeka ko ndi umugabo, abandi nabo bibeshya ko nishyizeho amabere ntari umukobwa ngamije gushuka abagabo. Abagabo by’umwihariko bo birabagora cyane kwemera ko ndi umukobwa, ibyo byose byatumye menyekana cyane, binongera uburyo bwo kubana no gusabana n’abantu benshi, benshi baba bashaka kundeba bakampamagara bakampa amafaranga kubera ubu bwoya bwanjye”.
Imiterere ye idasanzwe imuha amafaranga menshi kandi byanamuhinduye icyamamare
Uyu mukobwa uretse kuba yaritabajwe mu mafilime atandukanye, ari no mu bantu bakunzwe muri Nigeria kuburyo abategura ibirori bikomeye bajya bamutumira bakamuha amafaranga ngo azabe ahari bityo bibashe gukurura abantu benshi mu birori byabo, kugeza ubu akaba amaze kuba icyamamare cyane muri Nigeria no hirya no hino ku isi kandi bimaze kumugira umukire kuko akundwa kandi akaba yifuzwa kurebwa na benshi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO