RFL
Kigali

Kuba mushiki w'umwana yibyariye bituma ahorana intimba yo kutabasha kumukunda uko bikwiriye-UBUHAMYA

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2014 8:45
3


Sarah Smith w’imyaka 25 y’amavuko yahawe ibihumbi 160 by'Ama pounds n’umujyi wa Bradford wo mu Bwongereza mu rwego rwo kwicuza no kumusaba imbabazi zo kuba batarigeze bamutandukanya na se ubwo yari akiri muto, kugeza n'aho babyarana.



Sarah Smith afite umwana w’umuhungu w’imyaka 8 y’amavuko ariko kugeza ubu ntazi urukundo agomba kumuha dore ko bahuje se. Niba azamukunda nka nyina umubyara, niba azamukunda nka musaza we bahuje se, kugeza kuri iyi saha ntarabyumva.

Ibi byose rero byatewe no kutitabwaho n’umuryango we ubwo yari akiri muto ndetse yakwitabaza n’inzego zishinzwe imibereho myiza y’abana mu miryango yo mu Bwongereza nayo ntimufashe uko bikwiriye bituma abana na se wamufataga nk’umugore we.

Sarah watangiye kugirana iki kibazo na se kuva afite imyaka 10 y’amavuko gusa, se yamufataga ku ngufu igihe cyose abishakiye. Mu myaka isaga 7 yose se amuhohotera atyo ndetse akanamutera inda zigera kuri 2 inzego zibishinzwe ntizigeze zimufasha na rimwe.

Iyo uyu mugore wabanye n’agahinda gakomeye kuva akiri umwana muto avuga uko agikomeje gutotezwa n’ibyo se yamukoreye akiri muto wumva ateye agahinda bikimeye dore ko ibimubaho byose asanga ubuzima bumutegeka kubyakira kuko ntamahitamo.

Aragira ati “Umuhungu wanjye ndamukunda cyane rwose ariko birangora cyane kumenya uko muba hafi niba ari nka musaza wanjye cyangwa niba ari nk’umuhungu wanjye kuko inshuro zose iyo murebye mubonamo ishusho ya data n’ibihe bibi byose nabanyemo nawe. Ibi rero bituma n’urukundo nari mufitiye ruyoyoka.

Birambabaza cyane kuba umwana nibyariye atabasha kubona urukundo rwanjye nka nyina ariko kandi imibereho mibi nanyuzemo kubera se ntituma mbasha guhishira amarangamutima yanjye. Ndakomerewe cyane ntimushobora kubyumva. Nnagerageje kubyara undi mwana, mbyara umukobwa ngira ng mwigirho uko nakunda umwana wanjye ariko byaranze kuko nkunda mushiki we kumurusha.

Buri nshuro yose ngerageje kumukunda, ubwenge bwanjye buhita bwisubirira mu  gihe data ari nawe se yamfataga ku ngufu n’uburyo nangiritse bikomeye kubera we. Numva ngomba kumubera umubyeyi utari nka se gusa mpora nibaza impamvu ari uku myagenze. Iyo aza kugira undi se.”

Sarah yatangiye gufatwa ku ngufu na se mu mwaka wa 1999, yaryamanaga na se inshuro 3 mu cyumweru ubwo nyina umubyara yabaga atari mu rugo yagiye mu kazi. Nyuma y’imyaka igera kuri 3 ni ukuvuga mu wa 2002 Sarah yaratinyutse maze abibwira nyina. Gusa n’agahinda kenshi yatunguwe n’uko nyina atigeze yemera ibyo yamubwiraga ahubwo akamutuka bikomeye avuga ko ari umwana mubi wananiranye.

Mu wa 2003, Sarah byaramurenze maze ajya mu muhanda ahagarika umupolisi wo mu muhanda maze umubwira iryo banga amaranye iminsi kandi rimushengura umutima. Uyu mupolisi yahise amujyana kwa muganga baramusuzuma maze bahita bamukura iwabo bamujyana kuba kwa mukuru we bahuje nyina ariko badahuje se wari utuye hafi aho naho se ahanwa n’amategeko ahana icyaha cyo guhohotera no gufata ku ngufu.

Muri Mutarama,2004 Sarah yashyizwe mu kigo kirera abana cyo mu mujyi wa Bradford nyuma y’uko mukuru we atangaje ko kumurera bimugoye. Nyuma y’igihe gito se yaje kuvanwa muri gereza nyuma yo guhanagurwaho icyaha kuko nta bimenyetso bigaragara byakimuhamyaga. Sarah yagize ati “Nkimara kumva ko data yahanaguweho iki cyaha narababaye bikomeye kuko nasanze ibo nakoze byose ari imfabusa ahubwo numva ko bigiye no kunkururira ibibazo kurushaho.”

Koko rero nk’uko yabitekerezaga, nyuma yo kuva muri gereza kwa se, inzego zishinzwe imibereho myiza y’abana mu muryango yahise itangira kumufata nk’umwana w’umubeshyi ndetse na cya kigo cyamureraga kiramwirukana ajya kuba mu rugo rw’undi muturanyi w’iwabo.

Sarah arakomeza agira ati “Sinabashaka kubyiyumvisha. Data yabujije abantu bose bo mu rugo kongera kumvugisha ankorera ubugome bukomeye ndetse umunsi umwe yigeze kumenaho amazi yuzuye indobo ahagaze mu idirishya ndi hasi. Byari ubunyamaswa. Rimwe mama yaje kunsura rwihisha maze ambwira ko ashaka ko ngaruka kuba mu rugo.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri ibi bibaye inzego zishinzwe imibereho myiza y’abana mu miryango yahise imutegeka kujya kuba iwabo. Arasobanura uko yumvaga amerewe “Numvaga nabuze amahitamo. Nashakaga ko mama ankunda kandi akanyizera, kandi n’ubwo bitangaje numvaga ngifitiye urukundo data. Ngeze mu rugo data yahise antegeka ku musaba imbabazi imbere y’umuryango wose.Yantegetse kuvuga ko namubeshyeye hanyuma ndemera ndabivuga kubera ubwoba ndetse no kumva ko niyo navuga ukuri ntawabyemera

Muri iyi minsi kugira ngo Sarah abe yaragarutse mu rugo nyina yari yarabehsye inzego zishinzwe imibereho myiza y’abana mu muryango ko se atakihaba kubera akazi ko ahagera ku wa gatandatu gusa. Mu mwaka wa 2004, Sarah yaje kubamenyesha ko se ahaba iminsi yose maze barongera bamusubiza kuba muri cya kigo cyamureraga.

Nyuma y’iminsi umunani gusa aba muri iki kigo byabaye ngombwa ko yongera gusubizwa iwabo maze nyuma y’ukwezi kumwe se amutera inda gusa kugira ngo batamufata nk’umubeshyi Sarah wari ufite imyaka 15 gusa y’amavuko yavuze ko yayitewe n’umuhungu bakundanaga. Aragira ati “Data yari azi neza ko umwana ari uwe ntwite gusa ntacyo yigeze akora uretse guhora antuka mu ruhame rw’abandi avuga ko ndi umwana wavumwe ko nababereye ikirumbo n’ibindi byinshi.”

Gusa kubera ibibazo yabagamo iyi nda ntiyabashije kuvuka kuko yavuyemo mu kwezi kwa Kamena muri uwo mwaka mu bitaro bya St Luke's Hospital i Bradford ari kumwe na nyina.

Nyuma y’ibyumweru 3 Sarah yasubiye mu buyobozi ababwira ko se akomeje kumufata ku ngufu  maze bamubwira ko ntakindi bamukorera ko nta n’iperereza ryakwirirwa rikorwa kuko uyu mwana nta cyizere yagirirwa dore ko n’ubwa mbere biba se atigeze ahamwa n’icyaha.

Sarah yakomeje kubaho nabi nta muntu numwe ukimwumva mu mpande zose asa n’uru wenyine ndetse na se ntiyacika integer ahubwo akomeza kumukorera byamfura mbi maze kuri noheri mu mwaka wa 2005 amutera indi nda, aha yari afite imyaka 17 y’amavuko ahita ava iwabo ajya kwibanira n’uwari umukunzi we muri icyo gihe arahabyarira.

Nyuma y’amezi make yaje kubona umupolisi aje kumureba aho yabaga maze amubwira ko byagaragaye ko se yamufataga ku ngufu ndetse ko bashaka gufata umwana ibizamini bakareba niba umwana yabyaye atari uwa se.

Ibizamini bimaze kwemeza ko ari umwana wa se n’ubwo ntakindi yari kubikoraho kuko we yari asanzwe abizi byabaye ngombwa ko asubura mu nkiko gushinja se noneho wari warezwe na polisi maze ahamwa n’iki cyaha ahita afungwa.

Kugeza ubu Sarah afite abana 2 aho aba kure cyane y’umuryango we, ahora yibaza icyo batekereza kuri ubu bazi ukuri kw’ibyamubayeho byose.

Ameze neza cyane n’ubwo kugeza ubu afite ikibazo cyo kuba mushiki w’umwana yibyariye.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    birababaje kweli!!!!
  • 9 years ago
    Mbega agahinda. mbega ababyeyi gito. mbega umubabaro. Sarah Imana izakuruhura sha humura
  • twahirwa jamus9 years ago
    kwihangana biruta kunesha gusa niko bikwiye kugenda turi mubihe byanyuma ahubwo niyakire agakiza kandi yihangane iyinkuru irandenze irambabaje bomeye ubuse uyunumubyeyi sataniwe ufite ibibazo kabisa gusa ntakonji ugira





Inyarwanda BACKGROUND