RFL
Kigali

RwandAir yatangije ingendo ziva Kigali zerekeza i Mumbai mu Buhinde nta guhagarara mu nzira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/04/2017 14:01
0


Kuri uyu wa 2 tariki 04 Mata 2017 ku isaha ya saa 00:40 ni bwo indege ya mbere ya RwandAir yahagurutse i Kigali yerekeza i Mumbai mu Buhinde ifite abagenzi barenga 80.



Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yaguzwe umwaka ushize, yabatijwe Kalisimbi ikaba yaraguzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite imyanya 154 harimo 16 yiyubashye, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya internet nziramugozi WIFI, ndetse ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yageze muri Afurika.

Kuva Kigali ujya Mumbai iyi ndege ya RwandAir izajya ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze, bitandukanye n’uko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu, ibi bikazatuma imigenderanire n’ubucuruzi hagati y’umugabane wa Afurika n’igihugu cy'u Buhinde bukorwa neza kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi rusange muri RwandAir, yabwiye itangazamakuru ko gutangiza izi ngendo ari igisubizo gikomeye mu kugabanya amasaha abagenzi bamaraga mu ndege bagenda, kuko yavuye kuri 11 akagera kuri 7, ku buryo bizatanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ubutwererane no kugenderana.

Yagize ati : “Kuba amasaha agabanutse ku bagenzi ni ikintu cy’agaciro gikomeye cyiyongereyeho, kuva dutangije indege igiye kujya ihaguruka ikajya Mumbai idaciye ahandi hantu aho ariho hose.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugirango RwandAir yese umuhigo wayo wo guhuza Abanyafurika n’andi mahanga, ibiciro na byo byatekerejweho ku buryo impuzandengo y’ibiciro bya Kigali- Mumbai ari amadorali 600 avuye hagati ya 1500 na 2000 by’amadolari.

Yagize ati : “Byorohereje abashoramari baturuka mu Buhinde baza hano ndetse n’Abanyarwanda bakorerayo ubucuruzi. Birabyoroheje cyane ku buryo nizerako RwandAir igiye kuba umusemburo wo kugirango ubutwererane, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi birusheho gutera imbere.”

RwandAir izajya ikora ingendo zerekeza mu Buhinde idahagaze buri ku Cyumweru, kuwa Kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatandatu. Izajya kandi ihaguruka Mumbai yerekeza i Kigali buri wa Mbere, kuwa Gatatu, kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Umuhinde Ajay Sharma, uhagarariye Africa Business News muri Afurika y’Iburasirazuba, asanga ingendo za RwandAir ziva Kigali zijya Mumbai inshuro enye mu cyumweru ari ikintu cyiza ku mikorere ye kandi nk’Abahinde bishimiye umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yagize ati: “Kuva Kigali –Mumbai udahagaze ni ikintu kidasanzwe yaba ku migenderanire, ubucuruzi n’umubano ushingiye ku muco ugiye gukura hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ndetse na Afurika y’Iburasirazuba yose.”

Yongeyeho ko uru ari rwo rugendo rwa mbere rugera Mumbai nta guhagarara, bityo RwandAir ikaba igomba gukurura abantu bo mu karere cyane cyane Abahinde baba Tanzania, Uganda, Kenya n’ahandi na bo bakaryoherwa n’iki gikorwa kidasanzwe.

Uwitwa Manju Unambiar na we wajyanye na RwandAir ku nshuro ya mbere, yashimye uburyo RwandAir imukijije urugendo rugoranye rwamaraga amasaha menshi kuko hari ubwo byasabaga ko atega indege inshuro zirenze imwe.

Yagize ati : “Ubusanzwe nta cyerekezo gihita kigera i Mumbai cyabagaho, byadusabaga guca i Dubai cyangwa Doha, turishimye. Ubusanzwe yari amasaha 14 kuzamura ariko ubu ni hagati y’amasaha arindwi n’umunani.”

Ubusanzwe umugenzi werekezaga i Mumbai byamutwaraga igihe aturutse i Kigali, kuko yabanzaga guhagarara ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, i Nairobi muri Kenya n’i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera ku mugabane wa Aziya.

Mu gihe cyo gutangira hazakomeza gukoreshwa indege za Boeing 737-800 ariko muri Nyakanga ingendo zimaze kumenyera hashobora kuzajya hakoreshwa Airbus ishobora no kujya ikomeza ikava Mumbai ijya mu Bushinwa.

 

Source: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND