RFL
Kigali

Ku nkunga ya Airtel Rwanda, umuryango FAJ wafashishije abatishoboye ibyo kurya ku munsi wa Eid Al Fitr

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 15:36
0


Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nyakanga 2014 ubwo abayoboke b’idini ya Islam basozaga igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, umuryango FAJ (Fondation Pour L’Avenir de la Jeunesse) wagejeje ku batishoboye inkunga zitandukanye yabonye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na Airtel Rwanda.



Kuri uyu munsi mu gihe mu muco w’abasilamu baba bashyize imbere gusangira no gusabana n’abantu batandukanye, abatishoboye bahurijwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo maze bashyikirizwa imfashanyo zirimo ibiribwa byiganjemo isukari, umuceri n’amavuta yo guteka, uretse muri Kigali kandi hakaba hari n’uturere dutanu twagezweho n’izi nkunga.

Mu mupira w'amaguru, ikipe yo muri Nyarugenge yatsinze iyo muri Gasabo 2-1

Mu mupira w'amaguru, ikipe yo muri Nyarugenge yatsinze iyo muri Gasabo 2-1

Mu gutegura iki gikorwa, uyu muryango wifashishije irushanwa ry’umupira w’amaguru ryagiye riba mu gihe cy’igisibo maze amakipe yo mu mujyi wa Kigali aza gukina umukino wa nyuma imbere y’imbaga yari yitabiriye icyo gikorwa i Nyamirambo,  imparirwa kurusha ya Nyarugenge ikaba yaratsinze 2-1 ikipe yaturutse mu karere ka Gasabo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi

Mu baterankunga bakuru b’iki gikorwa, harimo Airtel Rwanda yatanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’igice (1.500.000 Rwf) ari nayo yaguzwemo ibiribwa byafashishijwe abatishoboye, uwari uhagarariye Airtel Rwanda akaba yaratangaje ko uretse kugeza ku banyarwanda serivisi nziza kuri macye banazirikana abatishoboye bagakora ibikorwa by’urukundo.

Abakozi ba Airtel Rwanda bashyikiriza abatishoboye inkunga y'ibiribwa

Abakozi ba Airtel Rwanda bashyikiriza abatishoboye inkunga y'ibiribwa

Mu butumwa bwatanzwe na Hakizimana Hassan ; Umunyamabanga mukuru wa FAJ, yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse iri rushanwa ry’umupira w’amaguru nicyo ryagendaga ryibandaho mu gukangurira urubyiruko rwahuzwaga n’imikino, umuryango FAJ ariko ukaba utabikangurira amasilamu gusa ahubwo n’abandi bose. Uretse ubu butumwa bwo kurwanya ibiyobwabwenge, yanagarutse ku kwirinda ibyorezo byugarije urubyiruko harimo na SIDA.  

john

John Uwizeye wari uhagarariye Airtel yatangaje ko ibikorwa by'urukundo biri mu byo bashyize imbere

Ubusanzwe FAJ ni umuryango w’urubyiruko ugizwe n’urubyiruko rw’abasilamu, ukaba ufasha urubyiruko mu bikorwa byinshi binyuranye birimo nk’uburezi, kwihangira imirimo ndetse no gufasha urubyiruko babashakira inkunga zinyuranye mu rwego rwo kugirango imishinga yabo barusheho kuyishyira mu bikorwa bagamije kwivana mu bukene.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND