RFL
Kigali

Ku myaka 6 yigishijwe gukora imibonano mpuzabitsina nk’imikino, ubu atunzwe n’amacupa y’imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/12/2018 16:52
1


Barbara Kemigisa ni umugore wo mu gihugu cya Uganda, guhera afite imyaka 6 kugeza kuri 11 yigishijwe n’abavandimwe b’ababyeyi be (uncles) imibonano mpuzabitsina. Bamubwiraga ko ari umukino, ndetse bakamusezeranya kumugurira uduhendabana, kuri we akabifata nk’umukino nyamara ari gufatwa ku ngufu.



Uku gukura yaramenyereye imibonano mpuzabitsina nk’umukino byatumye akomeza kuyikorana n’abantu benshi batandukanye kugeza ubwo yanduye virusi itera Sida akaba atanazi igihe yanduriye cyangwa uwamwanduje. Kemigisa yabaga kwa nyirakuru nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye afite imyaka 4 gusa y’amavuko. Aho kwa nyirakuru, niho yabanaga n’abo bamufataga ku ngufu bamwigisha ko imibonano mpuzabitsina ari umukino, ndetse bakamubwira ko ari ibanga nta muntu agomba kubwira.

Kuri ubu abana n’ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse akibimenya yahise atangira gufata imiti igabanya ubukana. Afite umugabo bashyingiwe muri 2016, bakora ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye bikorwa mu macupa yashizemo iyi miti banywa yo kugabanya ubukana bwa virusi itera Sida. Iki gitekerezo cyatangiye ubwo uyu muryango waburaga ubushobozi bwo kugura uburiri bw’umwana biteguraga kwibaruka.

Image result for Barbara Kemigisa

Image result for Barbara Kemigisa

Kemigisa abayaza umusaruro umutunga amacupa y'imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida afata

Ibyo bakora byose ndetse n’imibereho yabo byose biva mu byo bacuruza muri ubu bucuruzi bwabo, dore ko bakora ibikoresho birimo intebe, ibikoresho bijyamo indabo, imitako n’ibindi bitandukanye. Barbara Kemigisa agira inama abakobwa batinya gutwara inda kurusha uko batinya virusi itera Sida ko iyi ndwraa atari iyo gukinishwa. Agira ati “Wishima umunsi umwe kuko uri kumwe n’inshuti zawe ariko inshuti zawe zose zishobora kutandura Sida kuko wenda bafite ababyeyi babaganiriza. Wowe ushobora kuba utazi kwirinda ukandura, za nshuti zawe zose ntizizaza kugushyigikira. Ndashaka kuvuga ko ubwandu bwa Virusi itera Sida ari urugamba rw’umuntu ku igiti cye.” 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tito5 years ago
    Tugomba kujya tuganiriza abana buri uko bwije nuko bucyeye





Inyarwanda BACKGROUND