RFL
Kigali

Ku myaka 10 gusa, Esher agiye gutangira icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’imibare -Amashusho

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/03/2015 13:29
0


Umwana w’umukobwa Esther Okade wo mu gihugu cy’Ubwongereza, ku myaka 10 gusa amaze kwemererwa gutangira icyiciro cya 2 cya kaminuza mu masomo y’imibare, muri Open University. Kugeza ubu uyu mwana ugaragaza ubuhanga busanzwe akaba afite inzozi zo kuzaba umuherwe ukomeye(millionaire).



Nkuko ikinyamakuru Le Figaro kibitangaza akaba ari nacyo dukesha iyi nkuru, iyi kaminuza Esher ukomoka mu mujyi wa Walsall yemerewe gutangiramo amasomo isanzwe itanga amasomo y’iyakure(cours à distance). Ikidasanzwe ni uko uyu mwana agiye gutangira amasomo akiri muto cyane ko bimenyerewe ko abiga iki cyiciro baba bafite imyaka nibura igeze kuri 18 bitewe n’igihugu.

Esther Okade ufite ubuhanga buhambaye akiri muto

Esther Okade ufite ubuhanga buhambaye akiri muto

Esther yanditse asaba kwinjira muri Open University  mu kwezi kwa Kanama 2014 , yemererwa mu kwezi k’Ukuboza nyuma yo gukora ikizamini cy’imibare no kwandika igitabo ndetse n’ibibazo yabajijwe hifashishwe umurongo wa telefoni.

Open University ikaba yarishimiye kwakira uyu mwana kuko ari umuhanga bidasanzwe , kuko nko mu isuzuma aheruka gukora, Esther yabonyemo amanota yose 100%. Esther afite intego yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza akazashyirwa abonye impanyabumenyi y’ikirenga.

Nkuko nyina wa Esther abisobanura , ku myaka 7 nibwo uyu mwana yatangiye kumusaba gutangira kaminuza. “Nabonaga hakiri kare cyane ko namutangiza muri kaminuza, hashize imyaka 3 nibwo yambwiye ati Mama ndakeka ko ari cyo gihe  ngo ntangire kaminuza.” Aya ni amagambo ya nyina wa Esther.

Reba hano amashusho y'uko Esther agaragaza ubuhanga bwe mu mibare

Akomeza avuga ko uyu mwana afite umurongo uhamye agenderaho kuko ahamya ko mu myaka iri imbere azaba afite banki ye ku giti cye ayobora ndetse akabaza umuherwe umwe mu bakomeye ku isi.

Hari abandi bana bagaragaje ubuhanga buhanitse nk’ubwa Esther

Nubwo Esther agaragaza ubuhanga buhanitse, siwe wenyine ugaragaje ubu buhanga akiri muto cyane. Ruth Lawlence wo mu mujyi wa Brighton yakoze ikizamini cya kaminuza imwe mu zikomeye ku isi ya Oxford mu mwaka wa 1981 afite imyaka 10 gusa.Mu gihugu cy’Ubufaransa muri 1989 , Arthur Ramiandrisoa niwe wabonye icyiciro cya mbere cya kaminuza akiri muto ku myaka 11 gusa, ku myaka 19 ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga mu masomo y’imibare.Abana bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe ni benshi bakomeje kugenda bagaraga mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND