RFL
Kigali

Ku munsi we w’amavuko, umunyamakuru Lam G Lambert yatunguwe n’umukunzi we amuhamiriza urwo amukunda – Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/04/2016 12:54
5


Ku cyumweru tariki ya 3 Mata 2016, nibwo umunyamakuru wa Radio 10 uzwi nka Lam G Lambert yatunguwe n’umukunzi we amuhamiriza urukundo amukunda by’ukuri, ibi akaba yabikoze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 24 Lam G Lambert amaze avutse.



N'ubwo mu byukuri uyu munyamakuru yavutse tariki 2 Mata, sibwo we n’umukunzi we bizihije ibyo birori, kuko Nicole Dadu umukunzi wa Lam G yifuzaga gutungura uyu munyamakuru mu gihe we yibwiraga ko iby'isabukuru byarangiye. Muri rusange, uko yabitekerezaga niko byaje kugenda kuko yaje gutungura umukunzi we nk'uko yabiteguye.

lam gLam G Lambert n'umukunzi we bafatanya guhuha bougie

Ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo Nicole na Lam G Lambert  bahuriye kuri Simba ishami rya Gishushu hamwe n’abandi bantu 2 bakunda ikiganiro cy’uyu munyamakuru cyitwa Top 10 kiba buri wa Gatandatu. Ubwo bamaraga kwicara no gutuma ibyo bashaka kunywa no kurya haje n’umutsima (Gateau) wanditseho amagambo yifuriza uyu munyamakuru umunsi mwiza w’amavuko.

lam gUmutsima wateguriwe Lam G ku munsi we w'amavuko

Nyuma yo kuwukatana no kwishimira uyu munsi, Lam G Lambert yahamirije abari aho ko ari inshuti ze magara ariko nanone yongeraho ko akunda Nicole Dadu, yongera kumuhamiriza ko urukundo amweretse ntaho ruciye ngo rusohoke. Yagize ati :”uzahora uri inshuti yanjye.”  Uyu munyamakuru yahamije ko yiteguye guhamiriza buri wese ko akunda Nicole Dadu nyuma y’igihe kinini gishize bakundana mu ibanga.

Andi mafoto yaanze ibi birori:

lam gLam G Lambert akimara kubona umutsima wamuteguriwe yaratunguwe

lam gLAM G agerageza kuzimya bougie

lam g

Lam G Lambert n'umukunzi we bakatana umutsimalam gByari ibyishimo kubari bitabiriye ibyo birori

lam glam gHafashwe agafoto k'urwibutso kabari bitabiriye ibi birori

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwinezakahn8 years ago
    Ubusambo.com abantu bane (4) gusa????
  • Akanyijuka Ben 8 years ago
    May God be yo reason to smile with your honey through t this year 2016 and bless you in all!!!!!!!!!!!!!
  • bonny nsabimana8 years ago
    eeee!!!! u.usaza M.fizzo nawe yarahabaye c?
  • keza8 years ago
    Wowe Uwineza kuki mugira amatiku? hari itegeko se bishe kuba ari bane? ntunejejwe n'uko abantu bakundanye cga bishimiye itariki y'amavuko ahubwo ubabajwe n'umubare wabo. ni wowe ushinzwe statistic cga? nyabuna mujye munashima ntimugahore mugaya kugeza n'ubwo mugaya ibitagayitse.
  • Engy8 years ago
    @Keza Yego rata uvuze nezaaa abanyarwanda namashyarii yabo ahaaaa





Inyarwanda BACKGROUND