Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 nibwo mu Rwanda habaye ibirori mu turere dutandukanye tw’igihugu muri gahunda yo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka w’umwana w’umunyafurika. Mu Karere ka Bugesera, ibi birori byahujwe n’igikorwa abayobozi b’akarere ka Bugesera bakoze bataha ku mugaragaro ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF).
Iki kigo cyubatswe mu murenge wa Ntarama uri mu karere ka Bugesera gisanzwe kirimo ibikorwa bitandukanye birimo, irerero ry’abana, ivuriro, ahororerwa amatungo (ihene) n’ibindi bitandukanye.
Muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki kigo, hanakozwe igikorwa cyo koroza imiryango ijana (100) aho buri muryango wahawe ihene nta kiguzi, iyi hene ikazajya ibyara bikaba ngombwa ko boroza bagenzi babo muri gahunda yo kwikura mu bukene.
Mu kubihuza n’umunsi w’umwana w’umunyafurika, Nsanzumuhire Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yamurikiwe irerero rifasha abana bavuka mu miryango itishoboye. Aba bana bariga , bagafashwa mu kubona buri kimwe cyose bakenera kuko baba bari kumwe n’abakozi bafite inshingano zisa neza n’iz’umubyeyi wita ku mwana yibyariye.
Nsanzumuhire avuga ko Gasore Serge Foundation ari ikigo cyo gushimwa kandi ari ari ishema ry’akarere ka Bugesera kuba ibikorwa by’indashyikirwa byaraturutse mu maboko n’ibitekerezo by’umuntu (Gasore Serge) uvuka mu Karere ka Bugesera.
Gasore Serge washinze ikigo (Gasore Serge Foundation) yabwiye abanyamakuru ko gahunda y’irerero ifite akamaro ku bana ndetse n’iterambere ry’ababyeyi babo.
Ubundi mu miryango itifashije cyane usanga umubyeyi asiga umwana mu rugo akajya mu murima guhinga ariko akaza kugira igishyika cyo gutaha kare ngo asange umwana bityo umubyizi ukaba igice. Ariko hano abana babo tuba tubafite bafashwe nezaku buryo na wa mubyeyi agenda agakora umubyizi we wuzuye kugira ejo cyangwa ejo bundi azasarure ibitubutse. Gasore Serge
Mu gufata abana neza no kubungabunga ubuzima bwabo, Gasore Serge yashyizeho gahunda nshya yise “Impamba”, gahunda buri mwana wiga ataha aba agomba guhabwa umugati ukorerwa mu kigo cya Gasore Serge Foundation bakamugerekeraho imbuto zihingwa muri iki kigo kugira ngo nagera mu rugo agasanga amafunguro ataratungana cyangwa ntayabonetse aze kwifashisha iyo mpamba yikiza inzara.
Agaruka ku kuba uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika warabereye (Ku rwego rw’akarere ka Bugesera) mu kigo abereye umuyobozi, Gasore avuga ko ari intera n’inkunga ikomeye imwereka ko Akarere ka Bugesera kamuha ikizere n’agaciro k’ibyo akora.
Ikigo cya Gasore Serge kuri ubu kirimo abana 56 anateganya kongeraho 20 bakaba abana 76 mu minsi iri imbere. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika iragira iti” Twubake u Rwanda rw’ejo, Turinda Ibyagezweho Mu Kurengera Umwana”
Nsanzumuhire Emmanuel, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ataha ku mugaragaro ikigo cya Gasore Serge Foundation
..Bamze guca umugozi
Gasore Serge yerekana abasangwa
Gasore Serge yerekana abo abafatanya nabo mu mishinga miremire aba afite haba mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aha batambagiraga ivuriro
Bamanuka ku kiraro cy'ihene bajya koroza abaturage ba Ntarama
Umanuka ku kiraro uca ahari gusarurwa ubunyobwa
Hatangwa ihene
Gasore Serge yerekana uko isuku y'aho ihene zirara ikorwa
Imiryango ijana niyo izahabwa ihene
Abayobozi mu nzego za polisi n'igisirikali bari bitabiriye uyu muhango
Gasore Serge ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Abari bashinzwe kwakira abashyitsi
Abana mu mbyino za Kinyarwanda
Abana n'abayeyi baturiye Gasore Serge Foundation baje mu munsi mukuru
Abana barererwa mu kigo cya Gasore Serge Foundation
Insanganyamatsiko
Umwana yerekana ubuhanga afite mu kunobagiza umupira
Abana bo mu Gatenga basusurikje abantu mu mbyino zo mu mahanga
Abana bo mu Gatenga babyina ibintu batojwe
..Baritegereza imibyinire y'abana bo mu Gatenga
Abana bambaye imyenda iriho insanganyamatsiko
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO