RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi Papa Piyo wa 9 yaratashye, ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2018 11:54
0


Uyu munsi ni tariki 7 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 38 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 327 ngo umwaka urangire.



1962: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ibintu byose byinjira ndetse n’ibisohokamo biva cyangwa bijya mu gihugu cya Cuba.

1964: Itsinda ry’abaririmbyi ry’abongereza The Beatles bageze bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Igitaramo cya mbere bahise bakorerayo gifatwa nk’icya mbere cyatangije ukwinjira k’umuziki w’abongereza muri Amerika.

1974: Ibirwa bya Grenada byabonye ubwigenge ku Bwongereza.

1979: Umubumbe wa Pluto winjiye mu kirere cya Neptune bwa mbere kuva yavumburwa.

1991: Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu gihugu cya Haiti, Jean-Bertrand Aristide yarahiriye kuyobora iki gihugu.

1992: Amasezerano y’i Maastricht yarasinywe, akaba ariyo yatangije umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

2009: Inkongi y’umuriro yayogoje Leta ya Victoria mu gihugu cya Australia yarazimye ikaba yaraguyemo abasaga 170 n’abandi benshi bimuka mu byabo, ikaba ari imwe mu nkongi z’umuriro ikomeye yabayeho mu mateka ya Australia.

2013: Nibura abantu 53 baguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye mu gace ka Chibombo muri Zambia ubwo bus yagonganaga n’ikamyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1906: Oleg Antonov, umuhanga mu gukora indege w’umurusiya akaba ariwe washinze uruganda rukora indege zo mu bwoko bwa Antonov nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1984.

1949: Paulo César Carpegiani, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Brazil ni bwo yavutse.

1958: Giuseppe Baresi, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1965: Chris Rock, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika yabonye izuba.

1978: Ashton Kutcher, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1980: Maximiliano Cejas, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine ni bwo yavutse.

1981: Darcy Dolce Neto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1983: Federico Marchetti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1985: Devis Nossa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1988: Albin Hodza, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1878: Papa Piyo wa 9 yaratashye.

2000: Big Pun, umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 29 y’amavuko.

2009: Jack Cover, umupilote akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye akuma gatera amashanyarazi gakoreshwa ku bantu cyane cyane mu gihe cy’iperereza, kitwa Taser yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND