RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi mu 1952 Charlie Chaplin yabujijwe kwinjira muri Amerika: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2018 10:35
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Nzeli ukaba ari umunsi wa 262 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 103 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1881: Nyuma yo kuraswa na Charles J. Guiteau tariki 2 Nyakanga, uwari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika James A. Garfield yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi 200 gusa ku butegetsi, byamugize perezida wa 2 wa Amerika nyuma ya William Harrison wategetse igihe gito.

1893: Mu gihugu cya Nouvelle Zeland hemejwe itegeko riha abagore uburenganzira bwo gutora.

1946: Iserukiramuco rya Sinema rya Cannes mu gihugu cy’u Bufaransa ryaratangijwe bwa mbere, rikaba ryaragombaga gufungurwa mu mwaka w’1939 ariko kubera intambara y’isi ya 2 ritindaho imyaka 7. Iri rikaba ariryo serukiramuco rya sinemarya mbere rikomeye ku isi.

1952: Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse umukinnyi wa filime Charlie Chaplin kwinjira mu gihugu, nyuma y’urugendo yari avuyemo mu Bwongereza.

1978: Ibirwa bya Salomo byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1989: Indege y’ikompanyi ya UTA yari itwaye abagenzi yari iturutse I N’Djamena muri Chad yerekeza I Paris mu Bufaransa, yarashwe igisasu ubwo yari igeze mu butayu bwa Tùnùrù muri Niger maze abantu 171 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

1997: Mu gihugu cya Algeria habaye ubwicanyi bwiswe ubwa Guelb El-Kebir bwaguyemo abantu 53.

Abantu bavutse uyu munsi:

1759: William Kirby, umwongereza ufatwa nk’uwashinze ishami ry’amasomo y’ibinyabuzima ryiga inigwahabiri (insects) rizwi nka Entomologie nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1850.

1978:Jorge López Montaña, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Espagne nibwo yavutse.

1979: Joel Houston, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunya Australia wamenyekanye mu itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Hillsong United nibwo yavutse.

1982: Eduardo Calvalho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1982: Colombus Short, umukinnyi wa film, umuririmbyi, akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Scandal nka Harrison Wright nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1881:James A. Garfield, wabaye perezida wa 20 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 50 y’amavuko.

2002:Robert Guéï, perezida wa 3 wa Cote d’Ivoire yaratabarutse, ku myaka 61 y’amavuko.

2006: Elizabeth Allen, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka The Twilight Zone yitabye Imana, ku myaka 77 y’amavuko.

2006: Danny Flores, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Saxophone w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Champs yitabye Imana, ku myaka 77 y’amavuko.

2009: Roc Raida, umuDj akanatunganya indirimbo w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND