RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/04/2018 11:14
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 15 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Mata, ukaba ari umunsi w’101 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 264 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1881: Ishuri rya Spelman College ryarashinzwe rikaba ryari ishuri rya mbere rishyiriweho abagore b’abiraburakazi, ryo muri Atlanta, Georgia.

1919: Umuryango mpuzamahanga w’abakozi warashinzwe.

1968: Perezida wa Amerika Lyndon B. Johnson yasinye itegeko rihagarika ivangura rishingiye ku ruhu mu nzego zose z’ubuzima muri Amerika.

1979: Idi Amin wategekaga igihugu cya Uganda yakuwe ku butegetsi.

2002: Abantu basaga ibihumbi 200 bakoze urugendo rw’amaguru mu mujyi wa Caracas muri Venezuela berekeza ku ngoro ya perezida aho basabaga perezida Hugo Chavez kwegura ku butegetsi. Muri urwo rugendo abantu bagera kuri 19 barishwe.

2006: Perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad yatangaje ko igihugu cye gikungahaye ku butare bwa Uranium.

Abantu bavutse uyu munsi:

1869Kasturba Gandhi, umuhindekazi wari umugore wa Mahatma Gandhi nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1944.

1890: Rachele Mussolini, umutaliyanikazi wari umugore wa Benito Mussolini nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1979.

1908: Masaru Ibuka, umushoramari w’umuyapani akaba umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Sony, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1997.

1991: Thiago, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1992James Brown, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 72 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari ikomeje.

2006: Proof, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya D12 yitabye Imana, ku myaka 33 y’amavuko.

2012: Ahmed Ben Bella, perezida wa mbere wa Algeria yaratabarutse, ku myaka 96 y’amavuko.

Ubuyobozi n’abakozi b’inyarwanda Ltd. dukomeje kwifatanya n’abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, tuzirikana insanganyamatsiko yo Kwibuka tuniyubaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND