RFL
Kigali

Ku gitekezo cya Active hagiye gufashwa imfubyi 300 zo mu Karere ka Gicumbi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/10/2014 9:56
3


Itsinda rya Active riri gutegura igikorwa cy’urukundo aho bazafasha imfubyi n’abana batishoboye bo mu Karere ka Gicumbi. Itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future bakaba nabo bariyemeje kuzifatanya na Active muri iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2014.



Ibikorwa Active yateguye gukorera aba bana, birimo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle santé) abagera ku 106, kubashyira amafunguro no gusangira nabo, gukora umuganda aho batuye hamwe no kubataramira bakabasusurutsa.

Mu kiganiro n’abagize Active, bari bavuze ko igikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka bamaze bakora nk’itsinda rya muzika.

ACTIVE

Dereck, Olivis na Tizzo bagize itsinda rya ACTICE

Tizzo, umwe mu basore batatu bagize Active yagize ati “Mu gihe gito tumaze twabashije gusarura, twatangiye nka Active kuri 23 Kanama 2013, ubu hashize umwaka urengaho gato, twashoboraga gufata amafaranga runaka tugakora ibirori byo kwizihiza isabukuru tukishimana n’abakunzi bacu, ariko sicyo twahisemo, twifuje gushimira Imana dukora ibyo ikunda, gufasha abababaye kuko gutanga ari umugisha kuruta guhabwa.”

Ku ikubitiro Active yari yatangaje ko izishyurira mituwere abagera kuri 70 ariko kuko yabonye abo bisungana byatumye yongera umubare bagera ku 106.

Niyitegeka Fabrice Umuhuzabikorwa w’umuryango Hope for the Future yavuze ko bifuje kwifatanya na Active muri iki gikorwa kuko basanze igikorwa bateguraga gisa n’ibyo basanzwe bakora.

inganzo

Itorero Inganzo Ngari naryo rizifatanya na Active muri iki gikorwa

Abandi bamaze kwemeza kuzifatanya n’aba bahanzi mu gikorwa bise Active Charity ni abagize Itorero Inganzo Ngari. Mu kiganiro na Nzeyimana Alain uhagarariye iri torero, yatangaje ko bishimiye iki gikorwa bakaba bazanafatanya na Active nk’uko basanzwe nabo bagira ibindi bikorwa byo gufasha.

Uretse gutanga inkunga, muri iki gikorwa  gihuriwemo na Active, abafana bayo, Hope for The Future n’Inganzo Ngari bazanakora umuganda ahatujwe bamwe mu bana bazafashwa. Binateganyijwe ko nyuma y’umuganda bazasangira n’aba bana ndetse bakanasabana babataramira.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya ACTIVE bise Nicyo naremewe

ACTIVE

Mu mwaka umwe bamaze, ACTIVE babashije kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ndetse begukana umwanya wa 5 mu bahanzi 10

Abana bazafashwa muri Active Charity basaga 300. Bamwe muri bo bagaburirwa rimwe ku munsi n’itorero rya EPR Gicumbi. Abenshi ni imfubyi, abandi ni abahoze ari inzererezi bakomoka mu miryango itifashije.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruticumugambi didier9 years ago
    nibyizagufasha imana izabahembe
  • 9 years ago
    ni ubutwari nshuti
  • Aline9 years ago
    Yoweeeee!!!!!!Imana ibashoboze bafite Umutima mwiza bazanawuhorane!!may God bless All of those ppls





Inyarwanda BACKGROUND