RFL
Kigali

Ibitaro bya Rwinkwavu biramenyesha abantu bose ko bifite abaganga b’inzobere bagiye kuvurira ubuntu indwara zitandukanye z’uruhu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/04/2018 14:46
0


Iki ni igikorwa ibitaro by’akarere bya Rwinkwavu bifatanije na Ministeri y'ubuzima, imishinga inshuti mu muzima na operation smile. Kuva tariki 16 Mata 2018 kugeza tariki 4 Gicurasi 2018 ni bwo abaganga b'inzobere bazavura ku buntu abarwaye indwara zitandukanye z’uruhu.



Zimwe muri izo ndwara zizavurwa ku buntu harimo:

-Abavukanye ubusembwa cyangwa bagakomereka ku kiganza n’abafite intoki zikunje bitewe n'ubushye

-Abafite ibiturugunyu ku mubiri

-Abafite ibisebe bikenewe kongerwaho undi mubiri

-Abafite ibibari imbere cyangwa inyuma

-Abafite ibisebe bitandukanye ndetse n’ibyabaye akarande

-Abafite kanseri z’uruhu n’izindi ndwara zifitanye isano n’izo

Aba baganga b’inzobere bazatangira kuvura ku bitaro bya Rwinkwavu kuva tariki 16 Mata kugeza tariki 04 Gicurasi 2018. Buri murwayi wese ukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) asabwe kuzaza yitwaje transfert ziturutse aho yari asanzwe yivuriza.

 

Itangazo ryatanzwe n'ibitaro bya Rwinkwavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND