RFL
Kigali

Koreya: Byari amarira n’ibyishimo kongera guhura n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 70 ishize

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/08/2018 7:16
0


Nyuma yo gutandukanywa n’intambara hagati ya Koreya zombi, batemerewe no gusurana, imiryango 150 yongeye guhuzwa mu gihe cy'iminsi 3.



Abanyakoreya y’Epfo 89 bemerewe kwambuka umupaka berekeza muri Koreya ya rugugu mu batoranijwe mu bantu ibihumbi 57, aho bahawe iminsi 3 yo guhura n’imiryango yabo. Muri iyi minsi 3 aba banyakoreya bazajya bahura amasaha make bari bonyine. N'ubwo bemerewe kwambuka umupaka utandukanya Koreya zombi, abanyakoreya y'Epfo bagomba kuzajya bacungirwa hafi cyane n'inzego z'umutekano za Koreya ya ruguru.

Koreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunionKoreas reunion

IkiKoreas reunion cyemezo cyo kongera guhuza imiryango yatandukanye mu ntambara yahuje Koreya zombi hagati ya 1950 kugeza mu 1953, nyuma yo guhura kw'abakuru b'ibihugu byombi kwanditse amateka mu mezi macye ashize. AL Jazeera yatangaje ko kuva mu mwaka wa 1988, abantu basaga ibihumbi 132 biyandikishije bashaka kongera guhuzwa n’imiryango yabo. Abenshi mu batandukanye n'imiryango yabo bakaba bari mu myaka ya 80 na 90, umukuru muri bo akaba afite imyaka 101.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND