RFL
Kigali

Korali Iriba iri mu myiteguro ikomeye y'igitaramo cyo kumurika album y'amashusho

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/10/2014 16:03
2


Korali Iriba ni imwe mu makorali akomeye kandi yibitseho abafana benshi yaba muri muri ADEPR ndetse no mu yandi madini atandukanye ikaba ikorera uyu murimo w’Imana muri ADERP yo mu Karere Ka HUYE.



Iyi korali imaze gukora imizingo (album) y’amajwi igera kuri itatu harimo n’imizingo ibiri y’amashusho kuri ubu baratangaza ko bamaze gutunganya ibisabwa byose kugira ngo amashusho y’umuzingo wabo wa 2 bawumurikire abafana babo.

Ni mu gitaramo kizaba kuri uyu wa 19/10 uyu mwaka aho bazaba basusurutsa abakunzi babo bo mu karere ka Huye muri salle y’inzu mberabyombi iherereye mu mugi rwagati, buri wese akaba yemerewe kwinjira ku buntu maze akaryoherwa n’imiririmbire myiza y’aba baririmbyi.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Korali Iriba, amashusho agize iyi Album yabo atandukanye kure n’ayagaragaraga mu yambere nabo bemeza ko atabaye meza. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa umugisha.com, umuyobozi mukuru yahaye ikaze abantu bose bari impande zitandukanye z’u Rwanda kuzaza kuryoherwa niki gitaramo cyo guhimbaza Imana

Twabibutsa ko kuri icyi cyumweru abaririmbyi ba korali Iriba bazitabira Concert yateguwe yo gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick kizabera kuri CLA i Nyarutarama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert9 years ago
    iyi korali ndayikunda cyane, nsambye Imana kugirango ikomeze iyagure!!
  • damascene9 years ago
    iriba imana nibagure muterimbere kurushaho muzagere na kamembe turabakunda kandi muzamurika uwo muzingo mpari





Inyarwanda BACKGROUND