Korali ya Ambassadors of Christ ifatanije na Korali Friends of Jesus na Patmos bifatanyije n’ abana barererwa mu kigo cy’imfubyi cya Gakoni cyareze na bamwe mu baririrmbyi bayo mu rwego rwo kubahumuriza babaereka ko hari ababakunda, babagenera impano zitandukanye zatwaye amafaranga hafi miliyoni 2 n’ igice z’ amafaranga y’ u Rwanda
Iki kigo cy’ imfubyi cy’ abadiventisiti cya Gakoni giherereye mu karere ka Gatsibo kikaba kirera abana hafi 50 batarabona imiryango ibakira ngo bayirererwemo nk’ uko gahunda ya Leta igamije gukura abana mu bigo by’ imfubyi ibiteganya
Iki kigo nicyo cyareze Manzi Nelson na mushiki we Sarah Uwera bombi baririmba muri korali ya Ambassadors ndetse bakaba bararerewe muri ki kigo kuva bamara kubura ababyeyi bombi bamaze kwitaba Imana, aba bana nibo bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa bazirikana ubuzima babayemo birinda kwibagirwa abana bakirererwa muri iki kigo
Ikigo cy' imfubyi cya Gakoni gihereye mu karere ka Gatsibo
Ambassadors n' abayiherekeje bageze mu kigo
Bahise bajya gusuhuza abana
Korali Friends of Jesus na Patmos nibo bifatanyije na bagenzi babo muri iki gikorwa cyishimiwe cyane n’ abana b’ imfubyi barererwa muri iki kigo, ubuyobozi ndetse n’ abaturage muri rusange
Mu nkunga babashije gutera aba bana harimo ibyo kurya, imyambaro, inkweto, amasabune yo kumesa, amavuta yo kwisiga, ibitabo byo kubafasha mu myigire yabo, ibikoresho by’ ishuri ibikoresho by’ isuku n’ ibindi bitandukanye. Ibi bintu byose byakusanyijwe na korali Ambassadors ndetse n’ inshuti zayo zayifashije mu gukusanya ibi byose, yatwaye amafaranga asaga miliyoni 2 n’ ibihumbi Magana abiri y’ amafaranga y’ u Rwanda
Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango na Manzi Nelson, umwe mu barerewe muri iki kigo yagerageje guhumuriza abana ababwira ko bidatinze bazabona imiryango ibakira nabo bakongera kubaho bishimye nk’ abandi bana
Iki gikorwa kikaba cyasojwe no gusangira n’ abana mu rwego rwo kubaha icyubahiro n’ urukundo ndetse haza gusozwa n’ igitaramo aho amakorali yose yasusurukije abaturage bari baje kwifatanya nabo muri uyu muhango wari ufite byinshi usobanuye ku bagiteguye
Ikigo kirera abana bari mu kigero cy' imyaka yo hasi
Abaririmbyi ba Ambassadors bamaze kwicara
Abari baturutse i Kigali bari benshi
Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe amavu n' amavuko y' iki kigo
Manzi asobanura ubuzima babayemo mpaka bavuye muri kigo
Habayeho gukina n' abana
Bamwe mu barerewe muri iki kigo
Abana bashyikirijwe impano bagenewe
Izi mpano aba bana bagenewe zatwaye asaga miliyoni 2 z' amanyarwanda
Habayeho gusabana n' abana bose
Ambassadors of Christ yashimishije abari bitabiriye uyu muhang
Korali Friends of Jesus yifatanije na Ambassadors
Korali Patmos nayo yagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gikorwa
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO