RFL
Kigali

Kompanyi ya 'The Carlson Rezidor Hotel Group' igiye gufungura ishami rya ' Radisson Blu hotel' mu ntara ya Bishoftu muri Ethiopia

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:11/10/2017 11:13
0


Radisson Blu, ni imwe mu mazina y'amahoteli akomeye isi. Ikorera mu bihugu birenga 69 birimo n'u Rwanda, ifite amahoteri agera kuri 300 hirya no ku isi. Ni iya Kompanyi yitwa 'The Carlson Rezidor Hotel Group'



 

Iyi Kompanyi (The Carlson Rezidor Hotel Group ) imaze kuba ubukombe mu birebana n'ubucuruzi bushingiye kuri Hotel, ivuga ko izafungura ishami rya 'Radisson Blu Hotel' mu mujyi wa Bishoftu. Uyu mushinga ngo ugomba kuba wagezweho bitarenze umwaka w'2020, ni ukuvuga mu mezi atarenze 18

Mu nama mpuzamahanga irimo kubera i Kigali kuva tariki..., umuyobozi muri Kompanyi 'The Carlson Rezidor Hotel Group', yavuze ko Ethiopia ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka cyane kandi iki gihugu gifite abaturage barenga million ijana ari nayo mpamvu nyamukuru bashingiyeho bategura gufungura ishami rishya rya ' Radisson Blu Hotel'.  Uyu muyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi mu gace ka Afurika, Ubuhinde n'Inyanja ya Oceaniya, yongeyeho ko bafite umugambi wo kwagura ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika bafungura n'andi mashami

Radisson Blu Hotel, Bishoftu, Ethiopia

Iyi kompanyi, isanzwe ifite irindi shami rya 'Radisson Blu Hotel' mu murwa mukuru Addis Abeba.

Umujyi wa Bishoftu urimo kubakwamo ishami rya Radisson Blu Hotel, ni umwe mu mijyi nayo irimo gutera imbere, uri kuri birometero mirongo itatu na bitanu (35Km) uvuye Addis Abeba. Ni umujyi ufite ibikorwaremezo bihagije nk'imihanda ya gari ya moshi ihuza Ethiopia na Djibouti.

Niramuka yuzeye, 'Radisson Blu Hotel', izaba ariyo nini kurusha izindi yubatswe hanze y'umurwa mukuru Addid Abeba kandi ifite ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga kuko izaba ifite ibyumba ijana na mirongo itanu na bibiri, Resitora, aho abakiriya bicara hahagije ndetse izaba ifite n'umwihariko w'aho abashaka amafoto babasha kwifotoza bitegeye ikiyaga cya Babogaya.  

Kompanyi ya 'Carlson Rezidor Hotel Group', igiye gufungura ishami rya ' Radisson Blu' muri Ethiopia nyuma y'aho umwaka ushize w'2016, yari yafunguye irindi shamo hano mu Rwanda.

Image result for Radisson Blu-Kigali

Radisson Blu  Rwanda-Kigali

Park Inn ya Radisson Blu, EthiopiaAddis Ababa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND