RFL
Kigali

Kompanyi ya RwandAir igiye gutangiza ingendo Bruxelles-Kigali nta handi ihagaze (Direct flight)

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2017 9:24
1


RwandAir, yatangaje ko izi ngendo zitagize ahandi zihagarara 'non-stop flight' za Bruxelles-Kigali zizatangira guhera mu mpera z'uku kwezi k'Ukuboza (tariki 31, Ukuboza, 2017).



Itangazo iyi kompanyi ya Rwandair itwara abantu n'ibintu mu kirere yashyize ahagaragara tariki 20, Ukwakira, 2017, rivuga ko izi ngendo zizajya zikorwa gatatu mu cyumweru buri wa Kabiri, buri wa Kane na buri wa Gatanu. Iyi Kompanyi kandi ivuga ko ingendo za Rwandair Bruxelles-Kigali zacaga mu Bwongereza ku kibuga cy'indege cya Gatwick zitazongera kuhakorerwa bivuze ko abaturage batari abo mu duce twa Schengen kubanza kubazwa viza z'Ubwongereza cyangwa gukorerwa 'screening' ku kibuga cya Gatwick

Umuyobozi mukuru w'agateganyo wa Rwandair Chance Ndagano, avuga ko bizeye ko izi ngendo nshya zizanoza kurushaho serivisi bahaga abakiriya b'iyi kompanyi bacaga Bruxelles  ariko kandi ngo hazanagumaho ingendo z'indege zinyura London zihagarara rimwe i Bruxelles.

Abagenzi bazajya bahagurukira ku kibuga cy'indege cya Gatwick bazajya baguma mu ndege bageze ku kibuga cya Zaventem mu Bubiligi kandi ntibazajya basabwa kuba bafite visa ya Schengen.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330 izajya ikora izi ngendo ifite na internet izajya ihaguruka Bruxelles-Gatwick ndetse inakomeze gukora ingendo zo mu bindi bice bya Afurika inyuze i Kigali ku buryo bukuurikira:

FLIGHT NO

DAYS

FROM

TO

DEPARTURE TIME (LT)

ARRIVAL TIME (LT)

WB700

Tuesdays & Thursdays

KGL

BRU

8:10

15:50

BRU

LGW

17:00

17:10

WB701

LGW

BRU

18:30

20:30

BRU

KGL

21:40

7:10

WB700

Fridays

KGL

BRU

8:40

16:20

BRU

LGW

17:30

17:40

WB701

LGW

BRU

19:00

21:00

BRU

KGL

22:10

7:40

Kompanyi ya Rwandair izwi hogutanga serivisi nziza, kubahiriza igihe n'umutekano w'abayikoresha. Umwaka ushize, Rwandair yaguze indege ebyiri nini zo mu bwoko bwa Airbus A330 ndetse kuri ubu igana ibyerekezo birenga 24 ku migabane itandukanye irimo Afurika y'uburasirazuba, iy'Uburnegerazuba n'amajyepfo, uburasirazuba bwo hagati, uburayi na Asiya.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, iyi Kompanyi yanatangiye ingendo Kigali-Mumbai (mu Buhinde)-Kigali-Harare (Zimbabwe), Kigali-Bruxelles (Ububiligi) na Kigali-Dakar (Senegal) binyuze i Cotonou muri Benin. Aha hiyongeraho ingendo za Abidjan, Libreville na Brazzaville zica Cotonou ndetse kuri gahunda, mu mpera z'ukwezi kwa 11 Rwandair izatangiza ingendo Bamako na Conakry

Si izi ngendo gusa Rwandair iteganya kuko mu rwego rwo kwaguka, uyu  uzarangiraigabye amashami i Guangzhou mu Bushinwa naho umwaka utaha w'2018 ikazinjira ku isoko ryo ku mugabane wa Amerika yerekeza  i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Murakoze. Ariko mujye mushyiraho n ibiciro aho bigeze by izo ngendo!!





Inyarwanda BACKGROUND