Mu gitaramo cya Knowless cyabaye ku wa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014 ubwo yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatatu yise “Butera”, hari umufana wabaye akimukubita amaso ageze ku rubyiniro ararira bikomeye amarira arashoka, ibi akaba yarabitewe n’urundo yikundira uyu muhanzikazi.
Nk’uko Butera Knowless yabitangarije inyarwanda.com, ibi si ibintu bikwiye kumubabaza cyangwa ngo abifate nk’ibintu bibi ahubwo ni ibintu bimukora ku mutima cyane, dore ko atari n’ubwa mbere bimubayeho kuko hari henshi ajya abafana bamubona kubera ibyishimo amarira akaza.
Uyu mufana wa Knowless yabonye Knowless ku rubyiniro amarira arashoka
Knowless ati: “Sinavuga ngo birababaje, gusa si ubwa mbere bimbayeho hari n’ahandi njya kuririmba abafana kubera ibyishimo bakarira, nyine hari igihe uba ukunda umuntu bikakurenga kwihangana bikanga amarira akaza. Uriya mufana mbashije kubonana nawe byanshimisha, kumbona ku rubyiniro akumva ibyishimo biramurenze akarira rwose ni ibintu bihambaye”.
Umusore bari bicaranye yagerageje kumuhoza ariko biranga amarira akomeza gushoka ku matama
Knowless ni uku yari atungutse ku rubyiniro ameze
Gusa n’ubwo ibi byagaragaye ku mufana wa Knowless, uyu muhanzikazi nawe yigeze kurizwa n’abafana be ubwo bamutunguraga bakamutegurira ibirori ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, icyo gihe nawe ibyishimo bikaba byaramurenze maze kwihangana biranga amarira arashoka.
Knowless aha nawe yari yarijijwe n'ibyishimo ubwo abafana bamutunguraga yagize isabukuru y'amavuko
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO