RFL
Kigali

Knowless yarijije umufana we nk'uko nawe abafana bigeze kumuriza - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/07/2014 13:53
8


Mu gitaramo cya Knowless cyabaye ku wa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014 ubwo yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatatu yise “Butera”, hari umufana wabaye akimukubita amaso ageze ku rubyiniro ararira bikomeye amarira arashoka, ibi akaba yarabitewe n’urundo yikundira uyu muhanzikazi.



Nk’uko Butera Knowless yabitangarije inyarwanda.com, ibi si ibintu bikwiye kumubabaza cyangwa ngo abifate nk’ibintu bibi ahubwo ni ibintu bimukora ku mutima cyane, dore ko atari n’ubwa mbere bimubayeho kuko hari henshi ajya abafana bamubona kubera ibyishimo amarira akaza.

Uyu mufana wa Knowless yabonye Knowless ku rubyiniro amarira arashoka

Uyu mufana wa Knowless yabonye Knowless ku rubyiniro amarira arashoka

Knowless ati: “Sinavuga ngo birababaje, gusa si ubwa mbere bimbayeho hari n’ahandi njya kuririmba abafana kubera ibyishimo bakarira, nyine hari igihe uba ukunda umuntu bikakurenga kwihangana bikanga amarira akaza. Uriya mufana mbashije kubonana nawe byanshimisha, kumbona ku rubyiniro akumva ibyishimo biramurenze akarira rwose ni ibintu bihambaye”.

Umusore bari bicaranye yagerageje kumuhoza ariko biranga amarira akomeza gushoka ku matama

umufana

Umusore bari bicaranye yagerageje kumuhoza ariko biranga amarira akomeza gushoka ku matama

Knowless ni uku yari ahingutse ku rubyiniro ameze

knowless

knowless

Knowless ni uku yari atungutse ku rubyiniro ameze

Gusa n’ubwo ibi byagaragaye ku mufana wa Knowless, uyu muhanzikazi nawe yigeze kurizwa n’abafana be ubwo bamutunguraga bakamutegurira ibirori ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, icyo gihe nawe ibyishimo bikaba byaramurenze maze kwihangana biranga amarira arashoka.

Knowless aha nawe yari yarijijwe n'ibyishimo ubwo abafana bamutunguraga yagize isabukuru y'amavuko

Knowless aha nawe yari yarijijwe n'ibyishimo ubwo abafana bamutunguraga yagize isabukuru y'amavuko

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • matata jado9 years ago
    nukuri nijye twarikumwe ariko narumiwe gusa byanyeretseko afite ubuntu muriwe
  • matata jado9 years ago
    nukuri byarandenze peee kuko uyumwana wumukobwa nijye mureba twari twegeranye ariko amarira yibyishimo yarize nukuri byaranshimishije peee urukondo ruracyabaho peee kandi byanyeretseko aruya mwana afite ubumuntu muriwe peee .nukuri kandi,knowless arashoboye peee
  • codo9 years ago
    sijya mfana ariko uyu mukobwa wacu ndamukunze kuri stage . yanyibukije DEAR chrishina come down to earth teach us to love . urabizi pe
  • ganza peter ally zizou9 years ago
    ndamukunda umuhanzi butera imana imurinde pe
  • ganza peter ally zizou9 years ago
    ndamukunda umuhanzi bitera imana imirinde pe
  • ganza peter ally zizou9 years ago
    ndamukunda umuhanzi bitera imana imirinde pe
  • ganza peter ally zizou9 years ago
    ndamukunda umuhanzi butera imana imirinde pe
  • toto9 years ago
    nange narira ukunu nklunda knowles birahebuje





Inyarwanda BACKGROUND