RFL
Kigali

“Ndayisaba Fabrice Foundation” basuye umwana warokotse kujugunywa mu musarani bagira ibyo biyemeza kuzakora-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2017 8:18
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017 ni bwo Ndayisaba Fabrice umuyobozi wa “Ndayisaba Fabrice Foundation” yagiye mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe akagari ka Muganza gusura umwana w’uruhinja warokotse kuba yarajugunywe mu musarane wa metero umunani (8m) na nyina wari wamwibarutse. Ndayisaba yemeye kuzafasha uyu mwana kugeza akuz



Mu ijoro rishyira tariki 3 Nyakanga 2017, mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, umukobwa w’imyaka 21 yamaze guta uwo mwana mu musarani ahita atoroka afatirwa mu gikoni cy’umuturanyi, nk’uko byemezwa na Iyamuremye Antoine umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge.

“Abaturage bakimenya ayo makuru ko hari umwana watawe mu musarani, baracukuye bamukuramo akiri muzima, kubera ko nyina yari yatorotse twahise twohereza umwana kwa muganga mu bitaro bya kirehe kandi kugeza ubu ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo afite”.

Iyamuremye yavuze ko nyuma yo gutabara umwana abaturage bakoze amarondo yo gushakisha uwataye umwana mu musarane, hafatwa umukobwa basanze aryamye mu gikoni cy’umuturanyi bamushyikiriza Police ikorera i Gatore. Nyuma yo kumenya aya makuru, Ndayisaba bita Eto’o yiyemeje kujya muri aka Karere ahura n’uyu mwana kuri ubu ubuzima bwe bubungabunzwe neza ahita agira bimwe yemera azajya amufasha.

Mu gihe uyu mwana akiri mu bitaro bya Kirehe, Ndayisaba yemeye ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50.0000 FRW)byo kuba bifasha uyu mwana na nyina wamwibarutse kuko nawe hari ibyo yakeneraga adafitiye ubushobozi. Buri kwezi Ndayisaba azajya atanga amafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda (10.000 FRW) azajya afasha uyu mwana gushakirwa ibyo akeneye mu buzima bwe, gahunda izakorwa mu gihe cy'umwaka.

Ndayisaba yemeye kuzajya atanga ubwisungane mu kwivuza mu buryo buhoraho kandi ko azakomeza kumuba hafi nk’uko yabikorera umwana we dore ko yavuze ko azamufasha kuva ubwo yamusuraga, igihe azaba yiga amashuli yinshuke ndetse n’amashuli abanza.

“Mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga amashuri y’inshuke n’amashuri abanza,nzamufasha mu bishoboka byose. Kandi nzakomeza muhe n’ibikoresho by’ishuli mu gihe azaba ageze mu mashuli yisumbuye, nzajya nongera ubufasha bitewe n’ubushobozi nzaba mfite.” Ndayisaba Fabrice

Murekatete Clarisse, nyina w’uwo mwana ucunzwe n’inzego zishinzwe umutekano aho arwaje umwana we,yashimye ubufasha yahawe. Yavuze ko guta umwana we mu musarani bitamuturutseho ko ngo atazi ibyari byamuteye. Uyu mugore umaze kubyara abana babiri,yasabye imbabazi avuga ko ibyo yakoze bitazongera ukundi.

 “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi ku bugome nakoze bwo guta umwana nibyariye mu musarani,mpawe amahirwe nkababarirwa niteguye kurera neza umwana wanjye. Ndashimira Ndayisaba ku bufasha ahaye umwana wanjye.” Murekatete Clarisse

Mungarurire Benjamin wari uhagarariye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe muri icyo gikorwa,yashimiye Ndayisaba ku bufasha bwe avuga ko agabanyirije ibitaro umuzigo. “Ni gake cyane tubona umuntu uza kutwunganira mu bibazo nk'ibi biba bibabaje. Umuzigo tuba dufite nk’ibitaro uragabanutse. Ibyo akoze birakomeye kandi turamwizeza ko tuzakomeza gufatanya ubuzima bw’umwana bugakomeza kuba bwiza.” Mungarurire Benjamin.

Nyuma y'ibi, Ndayisaba yafashe umwanya agenera igikombe ibitaro bya Kirehe agamije kubashimira ubwitange n'uruhare bagize mu gutabara ubuzima bw'uyu mwana ndetse anatanga ibendera ry'igihugu kuri Murekatete Clarisse wibarutse uyu muziranenge mu rwego rwo kumwibutsa ko umwana w'igihugu ntawe uba afite uburenganzira n'impamvu zo kumuvutsa ubuzima uretse Imana.

“Ndayisaba Fabrice Foundation” imaze imyaka icumi (10) ishinzwe na Ndayisaba Fabrice, yabikoze ubwo yigaga mu mashuli abanza nyuma aza gufashwa na Samuel Eto’O Fils (Cameron) icyamamare mu mupira w’amaguru. Iyi Foundation ifasha abana basaga 100 baturuka hirya no hino mu gihugu ikaba inaheruka gukora no gusoza gahunda yo kwibuka abana bato bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata  1994.

Ndayisaba Fabrice yinjira mu bitaro bya Kirehe

Ndayisaba Fabrice yinjira mu bitaro bya Kirehe 

Ndayisaba Fabrice (ibumoso) na Antoine Iyamuremye(iburyo) umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatore

Ndayisaba Fabrice (ibumoso) na Antoine Iyamuremye(iburyo) umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatore

Ndayisaba mu cyumba umwana arimo

Ndayisaba mu cyumba umwana arimo

Ndayisaba aganira n'umuganga wita ku mwana

Ndayisaba aganira n'umuganga wita ku mwana

Murekatete Clarisse yahawe ibendera na Ndayisaba mu rwego rwo kumwibutsa ko umwana wese ari uw'igihugu kandi aba azagirira igihugu akamaro

Murekatete Clarisse yahawe ibendera na Ndayisaba mu rwego rwo kumwibutsa ko umwana wese ari uw'igihugu kandi aba azagirira igihugu akamaro bityo ko nta mpamvu n'imwe yo kumuvutsa ubuzima

Ndayisaba yahaye ibitaro bya Kirehe igikombe cyo kubashimira uruhare bagize mu kurokora ubuzima bw'uyu mwana akaba agihumeka

Ndayisaba yahaye ibitaro bya Kirehe igikombe cyo kubashimira uruhare bagize mu kurokora ubuzima bw'uyu mwana akaba agihumeka

AMAFOTO: NDAYISABA FABRICE FOUNDATION






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umunyarwanda6 years ago
    Ariko disi uyu mwana w'umuhungu ngo ni Fabrice afite umutima wa kimuntu, Nyagasani akomeze akongerere imigisha! Uyu Muziranenge Nyagasani akomeze amwirindire!
  • 5 years ago
    nukuri iyaba abantu twese dufite umutima nk'uwa Ndayisaba isi yaba nziza





Inyarwanda BACKGROUND