RFL
Kigali

King James arashinjwa ubuhemu ndetse akaba agiye kujyanywa munkiko

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2015 9:30
13


Umuhanzi Ruhumuriza James benshi bazi nka King James agiye kujyanywa munkiko azira ubuhemu no kutubahiriza ibyo yasezeranyije itorero yasubiriyemo indirimbo yitwa Ganyobwe.



Iyi ndirimbo Ganyobwe yamamaye mu myaka ya za 1998 iririmbwa niri torero Abadahigwa nyuma iza kuza gusubirwamo muri Ukwakira kwa 2014 n’uyu muhanzi King James atabiherewe uburenganzira,byaje guteza ikibazo gikomeye dore ko abagize iri torero bavuze ko bagiye kumujyana munkiko.Ibi byatumye king James ahaguruka taliki ya 10 Mutama yerekecyeza I Gicumbi aho yari agiye gusasa inzobe n’iri torero ngo ikibazo gikemuke burundu.

Kuri iyo taliki  nibwo King James yatangaje ko byose byarangiye ntakibazo agifitanye niri torero bityo akaba yasinyanye n’abo amasezerano yo gutunga iyi ndirimbo  ndetse abadahigwa bakaba bazagaragara no mushusho yiyi ndirimbo .

King

Aha niho King james yatangaje ko ikibazo cyacyemutse

Muri ubwo bwunvikane King James yari yemeje abadahigwa ko azabaha agashimwe ka miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nkuko babivuga ariko ubu ngo barategereje baraheba ndetse King james akaba yarakomeje abarerega none bakaba kwihanagana bigiye kurangira bakamujyana munkiko.

King

Nubwo hano bari bishimye ariko kubera ubuhemu king james yabakoreye bagiye kumujyana munkiko

Inyarwanda.com yagerageje guhamagara King james ariko ntabwo  yashatse gufata telefoni .

Umva indirimbo Ganyobwe hano:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lily9 years ago
    Ariko ubuhemu ko bwanze bukagwira!!!nubwo mukunda natubahiriza amasezerano bazamurege rwose
  • Clementine9 years ago
    Uyu muhanzi ngo ni king james, nako ni umuririmbyi. Ni fake sana. Yarabahemukiye, nukumubona ashinyika, kumbe imitima ni ubusambo gusa
  • Yvan9 years ago
    Incyirabuheru niko zabaye, yaribonye rimugoye nawe erega niyo mpamvu! Hahaha
  • Yvan 9 years ago
    Ariko se koko king james inda iranze iramunaniye koko ?!!
  • kiki 9 years ago
    ahubwo na 2 million ni nke, azabaze ayo bari guca pharell kubera kwigana indirimbo yabandi, 25 million z'amadorali, we arakina!
  • cadette9 years ago
    ahubwo c yaragiye kubirataho burya koko ubugabo si ubutumbi na phone atinya kuyitaba wikwisebya kbs
  • eric9 years ago
    rwosse nabisyhure cga ajyaryakagabuye
  • rubona9 years ago
    ariko nkaba ni abahanzi kweli cg ni abakopezi. idiometrie
  • joella9 years ago
    urareba ngo arafata igihangano cyabandi akakibyaza umusaruro akaba adashaka guhaho ba nyiracyo. ibyo ni4 kbs .mbega abasaza!! aha uriye umusaza aruka imvi .
  • Samson9 years ago
    Murekere aho gusebya James aho kumugaruza ineza muramutuka gusa? mwamubwiye neza mtabumva? Rata James ivane ahakomeye kigabo no gusohoza amasezerano uzabikora Imana niyo ibikora sibyo se? komera; shikama; uzabigeraho Imana ikurinde!!!!!!!
  • me9 years ago
    Muzi kwiyahuza amagambo
  • Di9 years ago
    ariko nukuri nitujya kuvuga tujye tubanza dutekereze cg tujyenzure ibyo tugiye kuvuga kuko si byiza kuvuga cg gusebya umuntu tutazi impamvu cg gitera
  • cadette imelda9 years ago
    MWe muvuga nabi James mumutuka babanze babajyane mukigo ngorora muco kuko mufite amagambo atameshe peee James reka nkubwire kora uko bwabaga urukiko nkabafana bawe ntitubishyigikiye kandi turasenga imana ibigufashemooo





Inyarwanda BACKGROUND