Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo amakuru yacicikanaga ahantu henshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko gereza ya Gasabo iherereye Kimironko yafashwe n’inkongi y'umuriro, gusa inzego zishinzwe ubutabazi bafatanyije na Police bakaba bahise bahagoboka n'ingoga bazimya uyu muriro mu masaha yakurikiyeho.
Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa George Rwigamba akaba yabwiye abanyamakuru ko nta muntu n’umwe wapfiriye cyangwa wakomerekeye muri iyi nkongi gusa icyayiteye kikaba kitaramenyekana.
Kizimyamwoto zahahuriye ari nyinshi
Uku niko bajya ahari umuriro
Aha niho abagororwa babaye bicajwe mu gihe hatarafatwa umwanzuro w'aho baba bimuriwe
Umuhanda uva Kimironko ugana Zindiro wari ufunze
George Rwigamba, komiseri mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa avugana n'abanyamakuru
Amafoto:Lewis IHORINDEBA/inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO